Ese usobanukiwe neza abamarayika?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abamarayika ni ibiremwa bifite imbaraga n’ubushobozi buruta kure cyane ubw’abantu (2 Petero 2:11). Baba mu ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba; hatandukanye cyane na hano ku isi (1 Abami 8:27; Yohana 6:38). Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko abamarayika ari imyuka.—1 Abami 22:21, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Zaburi 18:10.
Abamarayika baturutse he?
Imana yaremye abamarayika ikoresheje Yesu, uwo Bibiliya yita “imfura mu byaremwe byose.” Bibiliya ivuga uko Imana yakoresheje Yesu mu gihe cy’irema, igira iti “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,” harimo n’abamarayika (Abakolosayi 1:13-17). Abamarayika ntibashaka kandi ntibororoka (Mariko 12:25). Ahubwo, abo ‘bana b’Imana’ bagiye baremwa, umwe ukwe n’undi ukwe.—Yobu 1:6.
Abamarayika baremwe kera cyane, isi itararemwa. Igihe Imana yaremaga isi, abamarayika ‘baranguruye amajwi bayisingiza.’—Yobu 38:4-7.
Abamarayika ni bangahe?
Bibiliya ntivuga umubare nyawo w’abamarayika; icyakora, ivuga ko ari benshi cyane. Urugero, intumwa Yohana yigeze kwerekwa, abona miriyoni amagana z’abamarayika.—Ibyahishuwe 5:11.
Ese buri mumarayika afite izina n’ibimuranga?
Yego. Hari amazina abiri y’abamarayika avugwa muri Bibiliya, ari yo Mikayeli na Gaburiyeli (Daniyeli 12:1; Luka 1:26). a Hari abamarayika biyemereye ko bafite amazina, ariko ntibayatangaza.—Intangiriro 32:29; Abacamanza 13:17, 18.
Abamarayika bafite ibintu bitandukanye bibaranga. Bashobora kuvugana (1 Abakorinto 13:1). Bafite ubushobozi bwo gutekereza no guhimbira Imana ibisingizo (Luka 2:13, 14). Kuba hari abahisemo kujya ku ruhande rwa Satani igihe yigomekaga, bigaragaza ko abamarayika bafite uburenganzira bwo guhitamo gukora ibyiza cyangwa ibibi.—Matayo 25:41; 2 Petero 2:4.
Ese abamarayika baba mu nzego zitandukanye?
Yego. Umumarayika urusha abandi bose imbaraga n’ububasha, ni Mikayeli (Yuda 9; Ibyahishuwe 12:7). Abamarayika b’Abaserafi bahagarara iruhande rw’intebe ya Yehova, bari mu rwego rwo hejuru ugereranyije n’abandi bamarayika (Yesaya 6:2, 6). Urundi rwego, rurimo abamarayika b’Abakerubi, bafite inshingano zihariye. Urugero, igihe Adamu na Eva birukanwaga muri Edeni, Abakerubi bahawe inshingano yo kurinda inzira ijyayo.—Intangiriro 3:23, 24.
None se abamarayika bafasha abantu?
Yego. Muri iki gihe Imana ifasha abagaragu bayo binyuze ku bamarayika bayo bizerwa.
Imana ikoresha abamarayika kugira ngo iyobore abagaragu bayo mu murimo bakora wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ubwo buyobozi bugirira akamaro abakora umurimo wo kubwiriza n’abagezwaho ubutumwa bwiza.—Ibyakozwe 8:26, 27.
Abamarayika batuma itorero rya gikristo ritanduzwa n’abantu babi.—Matayo 13:49.
Abamarayika bayobora abagaragu b’Imana bizerwa kandi bakabarinda.—Zaburi 34:7; 91:10, 11; Abaheburayo 1:7, 14.
Vuba aha, abamarayika bazatabara abantu igihe bazaba barwana bafatanyije na Yesu Kristo kugira ngo batsembeho abantu babi.—2 Abatesalonike 1:6-8.
Ese umuntu wese aba afite umumarayika umurinda?
Nubwo abamarayika baharanira ko abagaragu b’Imana bamererwa neza, ntibishatse kuvuga ko Imana ishyiriraho Umukristo wese umumarayika wo kumurinda (Matayo 18:10). b Abamarayika ntibarinda abagaragu b’Imana ikigeragezo cyose bashobora guhura na cyo. Bibiliya igaragaza ko Imana ‘izacira akanzu’ abagaragu bayo ibaha ubwenge n’imbaraga zo kwihangana.—1 Abakorinto 10:12, 13; Yakobo 1:2-5.
Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’abamarayika
Ikinyoma: Abamarayika bose ni beza.
Ukuri: Bibiliya ivuga ‘ingabo z’imyuka mibi’ ndetse ikavuga “abamarayika bakoze icyaha” (Abefeso 6:12; 2 Petero 2:4). Abo bamarayika babi ni abadayimoni bifatanyije na Satani mu kurwanya Imana.
Ikinyoma: Abamarayika ntibashobora gupfa.
Ukuri: Abamarayika babi ndetse na Satani bazarimburwa. —Yuda 6.
Ikinyoma: Iyo abantu bapfuye bahinduka abamarayika.
Ukuri: Imana yaremye abamarayika ukwabo, ntabwo ari abantu bazutse (Abakolosayi 1:16). Imana iha abantu bazukira kujya mu ijuru impano yo kudapfa (1 Abakorinto 15:53, 54). Abo bantu bazaba bari mu rwego rwo hejuru kuruta abamarayika.—1 Abakorinto 6:3.
Ikinyoma: Abamarayika baremewe gukorera abantu.
Ukuri: Abamarayika ntibakorera abantu ahubwo bakorera Imana (Zaburi 103:20, 21). Na Yesu ubwe ntiyitabazaga abamarayika, ahubwo yasengaga Imana ngo imufashe.—Matayo 26:53.
Ikinyoma: Dushobora gusenga abamarayika ngo badufashe.
Ukuri: Nta wundi ukwiriye gusengwa usibye Yehova Imana (Ibyahishuwe 19:10). Tugomba gusenga Imana yonyine, tubinyujije kuri Yesu.—Yohana 14:6.
a Hari Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha ijambo “Lusiferi” muri Yesaya 14:12, ari na byo byatumye abantu bamwe na bamwe batekereza ko ari ryo zina Satani yahoranye akiri umumarayika. Icyakora ijambo ry’umwimerere ryo mu rurimi rw’igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo, risobanura “urabagirana.” Imirongo ikikije uwo, igaragaza ko iryo jambo ritashakaga kuvuga Satani, ahubwo ko ryashakaga kuvuga umuryango wakomokagamo abami b’i Babuloni, ari na wo Imana yari kuzacisha bugufi bitewe n’ubwibone bwawo bukabije (Yesaya 14:4, 13-20). Iryo jambo ngo “urabagirana,” abantu barikoreshaga bakina ku mubyimba ubwami bwa Babuloni, igihe bwari bumaze kugwa.
b Hari bamwe basoma inkuru ivuga ukuntu Petero yavuye muri gereza, bakibwira ko Petero yari afite umumarayika umurinda (Ibyakozwe 12:6-16). Icyakora igihe abigishwa bavugaga bati ni “umumarayika we,” byari bitewe n’uko batekerezaga bibeshya ko umumarayika uhagarariye Petero ari we wari uje, aho kuba Petero ubwe.