Ese Bibiliya yigisha ko ‘iyo umuntu akijijwe aba akijijwe burundu’?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Oya, Bibiliya ntiyigisha ko ‘iyo umuntu akijijwe aba akijijwe burundu.’ Umuntu wakiriye agakiza binyuze ku kwizera Yesu Kristo, aba ashobora kubura uko kwizera kandi agatakaza agakiza. Bibiliya ivuga ko kugumana ukwizera bisaba imbaraga nyinshi cyangwa se ‘kubirwanirira’ (Yuda 3, 5). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baremeye Kristo, barabwiwe bati “mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi.”—Abafilipi 2:12.
Imirongo ya Bibiliya ivuguruza inyigisho ivuga ko ‘iyo umuntu akijijwe aba akijijwe burundu’
Bibiliya iduha imiburo idusaba kwirinda ibyaha bikomeye bishobora gutuma umuntu atinjira mu Bwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:9-11; Abagalatiya 5:19-21). Niba umuntu adashobora gutakaza agakiza, iyo miburo nta cyo yaba ivuze. Icyakora Bibiliya itubwira ko umuntu wakiriye agakiza ashobora kugatakaza aramutse akoze icyaha gikomeye. Urugero, mu Baheburayo 10:26 hagira hati “niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha.”—Abaheburayo 6:4-6; 2 Petero 2:20-22.
Yesu yatsindagirije akamaro ko gukomeza kugira ukwizera, igihe yigereranyaga n’umuzabibu na ho abigishwa be akabagereranya n’amashami yo kuri uwo muzabibu. Bamwe muri bo bari kuzagaragaza ko bamwizera binyuze mu bikorwa byabo, ariko iyo bareka gukomeza kumwizera bari ‘gucibwa nk’ishami,’ bagatakaza agakiza kabo (Yohana 15:1-6). Intumwa Pawulo nawe yakoresheje urwo rugero avuga ko Abakristo batari gukomeza kugira ukwizera bari ‘guhwanyurwa’ nk’ishami ry’igiti.—Abaroma 11:17-22.
Abakristo bategekwa ‘gukomeza kuba maso’ (Matayo 24:42; 25:13). Abasinzira mu buryo bw’umwuka, bagakora “imirimo y’umwijima” cyangwa se ntibakore mu buryo bwuzuye ibyo Yesu yabategetse, batakaza agakiza kabo.—Abaroma 13:11-13; Ibyahishuwe 3:1-3.
Imirongo myinshi y’ibyanditswe igaragaza ko abakiriye agakiza bagomba gukomeza kwihangana kugeza ku iherezo (Matayo 24:13; Abaheburayo 10:36; 12:2, 3; Ibyahishuwe 2:10). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ibyishimo igihe bamenyaga ko Abakristo bagenzi babo bihangana bafite ukwizera (1 Abatesalonike 1:2, 3; 3 Yohana 3, 4). Ese byaba bikwiriye ko Bibiliya itsindagiriza ibyo kwihangana, kandi n’abatarihanganye bazakizwa?
Igihe Pawulo yari hafi gupfa, ni bwo yagize icyizere adashidikanya ko azakizwa (2 Timoteyo 4:6-8). Ariko mbere yaho, yari azi neza ko yashoboraga kuneshwa n’irari ry’umubiri, agatakaza agakiza. Yagize ati “umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata, kugira ngo nimara kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntagaragara ko mu buryo runaka ntemewe.”—1 Abakorinto 9:27; Abafilipi 3:12-14.