Soma ibirimo

Ese Abakristo bashakanye bashobora kuboneza urubyaro?

Ese Abakristo bashakanye bashobora kuboneza urubyaro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kubyara cyangwa kutabyara. Abigishwa be na bo ntibigeze batanga iryo tegeko. Nta hantu na hamwe Bibiliya ibuza abashakanye kuboneza urubyaro. Ihame ryo mu Baroma 14:12 ni ryo rigomba gukurikizwa ku birebana n’ibyo. Rigira riti “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”

 Bityo rero, abashakanye bafite uburenganzira bwo kubyara cyangwa kutabyara. Bashobora no kugena umubare w’abana bazabyara n’igihe bazababyarira. Iyo umugabo n’umugore bahisemo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro butuma hatabaho gusama, uwo uba ari umwanzuro ubareba. Nta wagombye kubanenga bitewe n’umwanzuro bafashe.​—Abaroma 14:4, 10-13.