Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ubwayo irimo ibintu byinshi byagufasha kuyisobanukirwa. Aho waba warakuriye hose, ubutumwa burimo ‘ntibugukomereye cyane kandi ntiburi kure yawe.’—Gutegeka kwa Kabiri 30:11.
Icyagufasha gusobanukirwa Bibiliya
Jya utegura umutima wawe. Jya wumva ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Icishe bugufi kuko Imana irwanya abishyira hejuru (1 Abatesalonike 2:13; Yakobo 4:6). Icyakora nanone, ntukemere ibintu buhumyi. Imana ishaka ko ukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza.’—Abaroma 12:1, 2.
Senga usaba ubwenge. Mu Migani 3:5 hagira hati “ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Kugira ngo usobanukirwe Bibiliya, ukwiriye ‘gukomeza gusaba Imana’ ubwenge.—Yakobo 1:5.
Gira gahunda ihoraho yo kwiyigisha. Niwiga Bibiliya buri gihe, aho kuyiga rimwe na rimwe, bizarushaho kukugirira akamaro.—Yosuwa 1:8.
Jya wiga ingingo ku yindi. Kwiga ingingo imwe imwe usuzuma icyo Bibiliya ivuga ku kintu runaka, ni bwo buryo bwiza bwo kumenya icyo Ibyanditswe bivuga. Jya utangirira ku “nyigisho z’ibanze” maze ugende “ukurikizaho inyigisho (zimbitse) z’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka’ (Abaheburayo 6:1, 2, Easy-to-Read Version). Uzibonera ko ushobora kujya ugereranya umurongo n’undi, kandi uzasanga ibice bimwe na bimwe byo muri Bibiliya bisobanurwa n’ibindi, ndetse na “bimwe bigoye gusobanukirwa.”—2 Petero 3:16.
Egera abandi bagufashe. Bibiliya idutera inkunga yo kwemera ko abandi basobanukiwe Bibiliya badufasha (Ibyakozwe 8:30, 31). Abahamya ba Yehova bigisha abandi Bibiliya ku buntu. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bifashisha imirongo y’Ibyanditswe bagafasha abandi gusobanukirwa icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.—Ibyakozwe 17:2, 3.
Ibyo udakeneye
Ubuhanga cyangwa amashuri menshi. Intumwa 12 za Yesu zasobanukiwe Ibyanditswe kandi zibyigisha abandi, nubwo hari ababonaga ko “ari abantu batize bo muri rubanda rusanzwe.”—Ibyakozwe 4:13.
Amafaranga. Ushobora kumenya icyo Bibiliya yigisha ku buntu. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”—Matayo 10:8.