Ese gukina urusimbi ni icyaha?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Nubwo Bibiliya itavuga ibyo gukina urusimbi mu buryo bweruye, amahame ayikubiyemo ashobora gutuma dusobanukirwa ko Imana ibona ko gukina urusimbi ari icyaha.—Abefeso 5:17. a
Umururumba ni wo utera abantu gukina urusimbi, kandi Imana irawanga (1 Abakorinto 6:9, 10; Abefeso 5:3, 5). Abakina urusimbi baba biteze kubona amafaranga bayariye abandi, kandi Bibiliya ivuga ko kurarikira iby’abandi ari bibi.—Kuva 20:17; Abaroma 7:7; 13:9, 10.
Gukina urusimbi n’iyo byaba ku mafaranga make, bishobora gutuma ugira ingeso mbi cyane yo gukunda amafaranga.—1 Timoteyo 6:9, 10.
Akenshi abantu bakina urusimbi bishingikiriza ku miziririzo cyangwa ku mahirwe. Icyakora, Imana ibona ko kwizera ibintu nk’ibyo ari ugusenga ibigirwamana, kandi rwose ntibyemera.—Yesaya 65:11.
Bibiliya ishishikariza abantu gukorana umwete, aho kurarikira ibyo batavunikiye (Umubwiriza 2:24; Abefeso 4:28). Abakurikiza inama ya Bibiliya ‘barya ibyo bo ubwabo bakoreye.’—2 Abatesalonike 3:10, 12.
Gukina urusimbi bishobora gutuma ugira umwuka wo kurushanwa kandi Bibiliya ibiciraho iteka.—Abagalatiya 5:26.
a Ahantu hamwe gusa Bibiliya ivuga ibyo gukina urusimbi, ni igihe abasirikare b’Abaroma ‘bakoreshaga ubufindo’ cyangwa bakinaga urusimbi, kugira ngo barebe utwara umwambaro wa Yesu.—Matayo 27:35; Yohana 19:23, 24.