Soma ibirimo

Amategeko Icumi y’Imana ni ayahe?

Amategeko Icumi y’Imana ni ayahe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amategeko Icumi ni amategeko Imana yahaye ishyanga rya kera rya Isirayeli. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo Amategeko Icumi rifashwe uko ryakabaye ni ʽaseʹreth had·deva·rimʹ bisobanura amagambo icumi. Iryo jambo riboneka inshuro eshatu mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya (Torah) (Kuva 34:28; Gutegeka kwa Kabiri 4:13; 10:4). Nanone mu kigiriki hakoreshwa andi magambo abiri ari yo deʹka (icumi) na loʹgous (amagambo).

 Imana yanditse Amategeko Icumi ku bisate bibiri by’amabuye maze ibiha Mose ari ku musozi wa Sinayi (Kuva 24:12-18). Ayo mategeko icumi aboneka mu Kuva 20:1-17 no mu Gutegeka kwa kabiri 5:6-21.

 Urutonde rw’Amategeko Icumi

  1.   Jya usenga Yehova wenyine.—Kuva 20:3.

  2.   Ntugasenge ibishushanyo.—Kuva 20:4-6.

  3.   Ntugakoreshe izina ry’Imana mu buryo budakwiriye.—Kuva 20:7.

  4.   Jya uziririza isabato.—Kuva 20:8-11.

  5.   Jya wubaha ababyeyi bawe.—Kuva 20:12.

  6.   Ntukice.—Kuva 20:13.

  7.   Ntugasambane.—Kuva 20:14.

  8.   Ntukibe.—Kuva 20:15.

  9.   Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.—Kuva 20:16.

  10.   Ntukifuze.—Kuva 20:17.

 Kuki urutonde rwo mu Gutegeka rutandukanye n’urwo mu Kuva?

 Ayo mategeko ari muri Bibiliya nta bwo atondetse ku murongo. Ni yo mpamvu abantu bakunda kujya impaka ku buryo akurikirana. Icyakora, urutonde rw’amategeko twatanze haruguru ni rwo rumenyerewe n’abantu benshi. Hari abantu bakunda gukora urutonde rw’amategeko mu buryo butandukanye, amwe bakayashyira mu kiciro cya mbere, icya kabiri n’icya nyuma. a

 Amategeko Icumi yari agamije iki?

 Amategeko Icumi yari amwe mu mategeko ya Mose. Ubundi amategeko ya Mose yari akubiyemo amategeko agera kuri 600 kandi yari nk’isezerano hagati y’Imana n’ishyanga rya Isirayeli ya kera (Kuva 34:27). Imana yasezeranyije Abisirayeli ko iyo bumvira amategeko ya Mose bari kumererwa neza (Gutegeka kwa Kabiri 28:1-14). Icyakora, intego y’ibanze y’ayo mategeko yari ugutegurira Abisirayeli kuzakira Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo.—Abagalatiya 3:24.

 Ese Abakristo basabwa gukurikiza Amategeko Icumi?

 Oya! Ayo mategeko icumi, Imana yayahaye ishyanga rya Isirayeli gusa (Gutegeka kwa Kabiri 5:2, 3; Zaburi 147:19, 20). Abakristo ntibategetswe gukurikiza amategeko ya Mose, kandi n’Abakristo b’Abayahudi bari ‘barabohowe ku Mategeko’ (Abaroma 7:6). b Amategeko ya Mose yasimbuwe n’“amategeko ya Kristo,” ni ukuvuga ibyo Yesu yategetse abigishwa be gukora byose.—Abagalatiya 6:2; Matayo 28:19, 20.

 Ese Amategeko Icumi aracyafite agaciro muri iki gihe?

 Yego. Amategeko Icumi agaragaza uko Imana ibona ibintu. Ubwo rero, kuyiga byatugirira akamaro (2 Timoteyo 3:16, 17). Amategeko Icumi yari ashingiye ku mahame yiringirwa adashobora guta agaciro (Zaburi 111:7, 8). Inyigisho zikubiye mu cyo abantu benshi bakunze kwita Isezerano Rishya, zishingiye kuri ayo mahame.—Reba “ Amahame yari akubiye mu Mategeko Icumi yagarutsweho mu Isezerano Rishya.”

 Yesu yavuze ko Amategeko ya Mose, hakubiyemo n’Amategeko Icumi, ashingiye ku mategeko abiri y’ingenzi. Yagize ati: “‘Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho” (Matayo 22:34-40). Ubwo rero, nubwo Abakristo badategetswe kubahiriza Amategeko ya Mose, baba bagomba gukunda Imana na bagenzi babo.—Yohana 13:34; 1 Yohana 4:20, 21.

  Amahame yari akubiye mu Mategeko Icumi yagarutsweho mu Isezerano Rishya

Ihame

Aho riboneka mu Isezerano Rishya

Uge usenga Yehova wenyine

Ibyahishuwe 22:8, 9

Ntugasenge ibishushanyo

1 Abakorinto 10:14

Jya wubaha izina ry’Imana

Matayo 6:9

Jya usenga Imana buri gihe

Abaheburayo 10:24, 25

Jya wubaha ababyeyi bawe

Abefeso 6:1, 2

Ntukice

1 Yohana 3:15

Ntugasambane

Abaheburayo 13:4

Ntukibe

Abefeso 4:28

Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe

Abefeso 4:25

Ntukifuze

Luka 12:15

a Nanone Abagatolika bafata amategeko aboneka mu Kuva 20:1-6 nk’aho ari itegeko rimwe. Ubwo rero, ibyo bituma babona ko itegeko ridusaba kudakoresha Izina ry’Imana mu buryo budakwiriye ari ryo tegeko rya kabiri. Hanyuma kugira ngo amategeko akomeze kuba icumi ntagabanuke, bafataga itegeko rya nyuma bakarivanamo abiri. Rimwe ryabuzanyaga kwifuza inzu ya mugenzi wawe naho irindi rikabuzanya kwifuza umugore wa mugenzi wawe.

b Mu Baroma 7:7, igihe Pawulo yavugaga iby’Amategeko ya Mose, yatanze urugero rw’itegeko rya cumi; ibyo bikaba bigaragaza ko Amategeko Icumi na yo yari amwe mu Mategeko ya Mose.