Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Ibyahishuwe 21:4—“Izahanagure icyitwa amarira cyose”

Ibyahishuwe 21:4—“Izahanagure icyitwa amarira cyose”

 “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.”—Ibyahishuwe 21:4, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo mu Byahishuwe 21:4 hasobanura

 Imana ntidusezeranya gusa kuzavanaho imibabaro n’agahinda bigera ku bantu muri iki gihe ahubwo inadusezeranya kuzavanaho igitera ibyo bibazo.

 “Izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Aya magambo ashimangira isezerano rya Yehova ryanditswe n’umuhanuzi Yesaya, ry’uko Yehova a “azahanagura amarira ku maso yose” (Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 7:17). Nanone ayo magambo agaragaza uburyo Imana yita cyane ku bantu barira bitewe no gupfusha ababo cyangwa bitewe n’ibindi bibazo ibyo ari byo byose.

 “Urupfu ntiruzabaho ukundi.” Nanone aya magambo ashobora guhindurwa ngo: “Urupfu ntiruzongera kubaho” cyangwa ngo: “Nta rupfu ruzongera kubaho.” Imana idusezeranya kuzavanaho urupfu n’imibabaro yose iterwa na rwo. Ikindi kandi, abapfuye bazazuka (1 Abakorinto 15:21, 22). Icyo gihe urupfu ‘ruzahindurwa ubusa.’—1 Abakorinto 15:26.

 “Kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Iri sezerano ry’Imana, ntirishatse kumvikanisha ko abantu batazumva ububabare ubwo ari bwo bwose, hakubiyemo n’ubwo umuntu agira iyo akomeretse. Ahubwo, rigaragaza ko agahinda, imihangayiko n’ububabare biterwa n’icyaha b no kudatungana ari byo bitazongera kubaho.—Abaroma 8:21, 22.

 “Ibya kera byavuyeho.” Iyi nteruro ivuga muri rusange ihinduka rikomeye rizaba mu mibereho y’abantu. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro cyagize kiti: “Uburyo abantu bari babayeho badashobora gucika urupfu, kuboroga, kurira n’imibabaro, buzasimburwa n’imibereho myiza.” Icyo gihe abantu bazishimira kuba ku isi iteka ryose kandi babayeho neza, mbese nk’uko byari mu mugambi w’Imana wa mbere.—Intangiriro 1:27, 28.

Impamvu umurongo wo mu Byahishuwe 21:4 wanditswe

 Mu gutangira igice cya 21, intumwa Yohana yasobanuye ibyo yabonye mu iyerekwa agira ati: “Mbona ijuru rishya n’isi nshya” (Ibyahishuwe 21:1). Yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ashaka gusobanura ihinduka ritangaje ryari kubaho nanone rikaba ryarahanuwe no mu yindi mirongo yo muri Bibiliya (Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13). Ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru cyangwa “ijuru rishya,” buzasimbura ubutegetsi bw’abantu, maze butegeke “isi nshya,” igereranya umuryango w’abantu bumvira Imana, bazaba baba ku isi.—Yesaya 65:21-23.

 Ni iki kigaragaza ko iri yerekwa ryerekeza ku bantu bazaba ku isi? Icya mbere, iri sezerano ry’Imana ritangizwa n’amagambo agira ati: “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu” (Ibyahishuwe 21:3). Ubwo rero iri sezerano ryahawe abantu baba ku isi, si abamarayika baba mu ijuru. Icya kabiri, iri yerekwa rigaragaza ko ku isi ‘urupfu rutazongera kuhaba’ (Ibyahishuwe 21:4). Urupfu ntirwigeze ruba mu ijuru, ahubwo rugera ku bantu baba ku isi (Abaroma 5:14). Ubwo rero, bihuje n’ubwenge kuvuga ko uyu murongo usobanura uko mu gihe kizaza imibereho y’abantu izaba imeze ku isi.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bivugwa muri Yeremiya 16:21. Soma ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?

b Muri Bibiliya, icyaha cyerekeza ku gikorwa, icyifuzo cyangwa igitekerezo icyo ari cyo cyose gihabanye n’amahame y’Imana (1 Yohana 3:4). Reba ingingo ivuga ngo: “Icyaha ni iki?