25 UKWAKIRA 2021
ZAMBIYA
Hasohotse Bibiliya mu rurimi rw’Ikilunda
Ku itariki ya 16 Ukwakira 2021, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu bwoko bwa eregitoronike yasohotse mu rurimi rw’Ikilunda. Gahunda yihariye yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse yakurikiranwe n’ababwiriza bo mu bihugu bitatu byo muri Afurika. Bibiliya zicapye zishobora kuzaboneka mu ntangiriro za Gashyantare 2022.
Umuvandimwe Emmanuel Chiposa uri mu bagize komite y’ibiro by’ishami bya Zambiya, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri disikuru yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Iyo disikuru yakurikiranwe n’abantu bo muri Angola, Kongo-Kinshasa na Zambiya.
Muri rusange abavuga Ikilunda batunzwe no guhinga. Bahinga ibigori, imyumbati n’ibijumba. Abo muri Zambiya, batuye hafi y’umugezi uzwi cyane wa Zambezi, ukaba ari wo mugezi wa kane mu bunini muri Afurika, nyuma y’umugezi wa Nili, Kongo na Niger. Abahamya ba Yehova batangiye kugeza ubutumwa bwiza kuri abo bantu uhereye mu mwaka ya 1930 kandi batangiye guhindura ibitabo mu rurimi rw’Ikilunda mu mwaka wa 2003.
Muri Nzeri 2019, itsinda rihindura mu rurimi rw’Ikilunda ryimukiye mu mazu mashya y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye. Ibyo byatumye akazi iyo kipe ikora kagenda neza kurushaho kuko bafite interineti imeze neza.
Ababwiriza bamaze imyaka myinshi bakoresha Bibiliya zihenze, zikoresha imvugo ya kera kandi no kuzibona byari bigoye. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikilunda ikoresha imvugo yoroshye kandi yumvikana neza. Urugero, Bibiliya zisanzwe ziboneka mu rurimi rw’Ikilunda zikoresha ijambo “urubyaro” riboneka mu Ntangiriro 3:15 mu bwinshi. Ibyo byatumaga bigora ababwiriza gusobanurira umuntu ko Yesu ari we rubyaro ruvugwa muri ubwo buhanuzi. Icyakora, muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu Kilunda iryo jambo ryakoresheje neza, rishyirwa mu bumwe.
Abahinduzi bishimiye cyane iyo Bibiliya nshya. Umwe muri bo yagize ati: “Nizeye ko abantu nibasoma iyi Bibiliya bizatuma barushaho kumva bakunze Yehova Umuremyi.”
Kuba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yarasohotse mu Kilunda ni gihamya y’uko Yehova yita ku bantu bo mu mahanga yose. Iyi Bibiliya izafasha abagaragu ba Yehova gukomeza gutangaza ubutumwa bw’ubwami ‘kugeza ku mpera z’isi yose ituwe.’—Abaroma 10:18.