Soma ibirimo

Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Roma

7 GASHYANTARE 2020
U BUTALIYANI

Ababyeyi bashubijwe uburenganzira bwo guhitamo uko abana babo bavurwa

Ababyeyi bashubijwe uburenganzira bwo guhitamo uko abana babo bavurwa

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Roma rwasheshe umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwo muri uwo mugi, rwari rwambuye mushiki wacu uburenganzira bwo kurera umwana we bitewe n’uko ngo yanze ko aterwa amaraso. Uretse kuba urwo rukiko rwarashubije uwo mubyeyi uburenganzira bwo kurera umwana we, rwanavuze ko umwanzuro yafashe nta cyaha kirimo. Uyu ni umwanzuro utazibagirana, kuko uzatuma ababyeyi b’Abahamya ba Yehova batongera kwamburwa uburenganzira bwo kurera abana babo bazira ko banze kuvurwa badatewe amaraso.

Uru rubanza rwatangiye nyuma y’uko uwo mushiki wacu n’umuhungu we bakoze impanuka y’imodoka. Uwo mwana yarakomeretse, ajyanwa kwa muganga. Nyuma y’iminsi itatu, abaganga bategetse ko abagwa. Umubyeyi we yemeye ko abagwa kandi agahabwa n’indi miti yose ijyana na byo, ariko asobanura ko atifuza ko umuhungu we aterwa amaraso. Nubwo uwo mwana atari arembye, ibyo bitaro byoherereje umushinjacyaha inyandiko ivuga ko imyizerere y’uwo mubyeyi ituma atita ku mwana we. Icyo gihe ibitaro byarimo bisaba umushinjacyaha, niba abaganga bahabwa uburenganzira bwo gutera uwo mwana amaraso. Uwo mushinjacyaha yareze uwo mushiki wacu icyaha cyo kutifuriza umwana we ibyiza, asaba ko urukiko rwambura uwo mubyeyi uburenganzira bwo gufatira umuhungu we imyanzuro. Nubwo Urukiko rw’Ibanze rutari rufite ububasha bwo kwakira icyo kirego, rwafashe umwanzuro ushyigikira ibyo umushinjacyaha yasabaga. Icyo ni cyo cyatumye uwo mushiki wacu, ajuririra Urukiko rw’Ubujurire.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko uwo mushiki wacu ari umubyeyi mwiza kandi ko yita ku mwana we. Rwafashe umwanzuro rugira ruti: “Kwanga ko [uwo mwana] aterwa amaraso ashingiye ku myizerere ye, ntibimwambura uburenganzira bwo kuba umubyeyi.” Urwo rukiko rwashubije uwo mubyeyi uburenganzira afite ku mwana we, kandi ruvuga ko kumwambura ubwo burenganzira, binyuranyije n’itegeko.

Nicola Colaianni, umuhanga mu by’amategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Bari, yagize ati: “Nange nshyigikiye umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire. Sinumva ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwafata umwanzuro nk’uriya. Biragaragara ko inzira ikiri ndende ngo abantu benshi bahabwe uburenganzira bwabo mu by’idini, urugero nk’Abahamya ba Yehova.”

Umuvandimwe Christian Di Blasio, uhagarariye Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru ku biro byacu byo mu Butaliyani, yaravuze ati: “Turashimira Urukiko rw’Ubujurire kuba rwasheshe umwanzuro ubogamye wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze. Abahamya ba Yehova bita ku bana babo, kandi bashimira n’abaganga benshi babavura neza, bakubahiriza uburenganzira bw’umutimanama wabo.”

Umwanzuro urukiko rwafashe, ni indi ntambwe duteye ituma abantu bamenya ko ababyeyi b’Abahamya bafite uburenganzira bwo gufata umwanzuro w’uko abana babo bavurwa. Dushimira Yehova kuko ari we dukesha iyi nsinzi. Izatuma Abahamya ba Yehova bavurwa mu buryo butabangamiye umutimanama wabo.—Zaburi 37:28.