Soma ibirimo

Umuvandimwe Yevgeniy Sokolov

15 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA

Umuvandimwe Yevgeniy Sokolov yahamijwe icyaha mu rubanza rwe rwa kabiri

Umuvandimwe Yevgeniy Sokolov yahamijwe icyaha mu rubanza rwe rwa kabiri

Ku itariki ya 29 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Zeyskiy rwo mu gace ka Amur rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Sokolov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Urwo rwari urubanza rwa kabiri uwo muvandimwe yaburanishijwemo. Mu rubanza rwa mbere yari kumwe n’abandi bavandimwe 9 kandi ruracyakomereza aho atuye mu mujyi wa Voronezh.

Yevgeniy yavuze ikintu cyamufashije kwihangana agira ati: “Nitoje kwiringira Yehova no kumwishingikirizaho. Ntidushobora gukemura ibibazo neza kurusha uko Yehova yabikemura. Ibyo akora bihora ari byiza kandi bigaragaza ubwenge bwinshi.”

Kimwe na Yevgeniy, natwe dushobora gukomeza kubwira Yehova tuti: “Uri ubuhungiro bwanjye,” twizeye ko buri gihe azadufasha tukabona ibyo dukeneye.—Zaburi 142:5.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022

    Umuvandimwe Yevgeniy yakurikiranyweho icyaha cya kabiri atabanje kubimenyeshwa

  2. Ku itariki ya 22 Nzeri 2023

    Yevgeniy yamenye iby’icyaha cya kabiri akurikiranyweho. Bamuhase ibibazo banamushinja ko yateguraga amateraniro y’idini kandi akayayobora

  3. Ku itariki ya 22 Mata 2024

    Ni bwo urwo rubanza rwatangiye

  4. Ku itariki ya 29 Gicurasi 2024

    Bamuhamije icyaha kandi bamukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu