Soma ibirimo

Umuvandimwe Vasiliy Meleshko yongera guhura n’umugore we Zoya n’umuhungu wabo igihe yafungurwaga. Agafoto gato: Vasiliy na Zoya

16 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vasiliy Meleshko wo mu Burusiya yarafunguwe

Umuvandimwe Vasiliy Meleshko wo mu Burusiya yarafunguwe

Ku itariki ya 12 Nyakanga 2024, umuvandimwe Vasiliy Meleshko yarafunguwe. Mu mwaka wa 2021 ni bwo yahamijwe icyaha maze akatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Muri iyo myaka itatu yamaze afunzwe, yagiye yimurirwa muri gereza zigera nko kuri zirindwi. Hari igihe umugore we witwa Zoya, yamaze hafi ukwezi kose atazi aho bamujyanye. Ibyo byaramuhangayikishije cyane kubera ko Vasiliy yari afite ibibazo bikomeye by’uburwayi.

Zoya yavuze ikintu cyabafashije kwihangana mu gihe bamaze batari kumwe. Yaravuze ati: “Twakomeje kuzirikana ko Satani yari kwishima cyane iyo ducika intege ntidukomeze gukundana kandi ntidukomeze gukunda Yehova.” Zoya yakomeje agira ati: “Ibyo byatumye njye n’umugabo wanjye dukora uko dushoboye kugira ngo turusheho gukundana kandi turusheho gukunda Yehova. Vasiliy yanyandikiraga amabaruwa meza cyane anyizeza ko ankunda kandi buri gihe yakoreshaga uburyo bwose abonye akantera inkunga.”

Twishimiye kuba Vasiliy yarongeye guhura n’umugore we Zoya n’incuti zabo. Dukomeje gusengera abavandimwe na bashiki bacu bagifunzwe bazira ukwizera kwabo kandi twizeye tudashidikanya ko twese Yehova azakomeza kudufasha, tukihanganira imibabaro yacu yose.—Zaburi 55:22.