Soma ibirimo

Uvuye ibumoso ujya iburyo: Mushiki wacu Kishta, Tsagan Khalgaeva, na Yekaterina Menkova

28 KAMENA 2024
U BURUSIYA

Bashiki bacu batatu bo muri Repubulika ya Kalmykia mu Burusiya bahamijwe icyaha

Bashiki bacu batatu bo muri Repubulika ya Kalmykia mu Burusiya bahamijwe icyaha

Ku itariki ya 24 Kamena 2024, urukiko rw’umujyi wa Elista wo muri Repubulika ya Kalmykia rwahamije icyaha mushiki wacu Tsagan Khalgaeva, Yekaterina Menkova na Kishta Tutinova. Tsagan na Yekaterina buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Kishta we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ariko ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Dushimishwa n’izi ngero nziza z’abagaragu ba Yehova bakomeje kuba indahemuka. Nanone dushimishwa no kumenya ko Yehova yibonera ibigeragezo duhura na byo kandi ko azaha imigisha abamubera indahemuka.—Zaburi 37:18.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 16 Gashyantare 2023

    Kishta yatangiye gukurikiranwaho icyaha

  2. Ku itariki ya 28 Gashyantare 2023

    Urugo rwa Kishta rwarasatswe, kandi bajya kumufunga by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 1 Werurwe 2023

    Tsagan yirukanywe ku kazi bitewe n’uko abantu bamenye ko ari gukurikiranwaho icyaha. Kishta yarafunguwe ariko ategekwa kutava iwe

  4. Ku itariki ya 21 Nyakanga 2023

    Kishta yemerewe noneho kuba yava iwe

  5. Ku itariki ya 19 Ukuboza 2023

    Yekaterina na Tsagan batangiye gukurikiranwa mu nkiko. Bombi bategetswe kutarenga agace batuyemo

  6. Ku itariki ya 9 Gashyantare 2024

    Kishta yategetswe kutarenga agace atuyemo

  7. Ku itariki ya 1 Mata 2024

    Urubanza rwabo ni bwo rwatangiye

  8. Ku itariki ya 24 Kamena 2024

    Bahamijwe icyaha kandi bakatirwa igifungo gisubitse