19 GICURASI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE TARIKI YA 6 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Bagaragaje ukwizera mu rukiko rwa Lesozavodsk
Ku itariki ya 3 Gashyantare 2023, urukiko rw’akarere ka Lesozavodskiy rwo mu gace ka Primorye rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Grinenko na Sergey Kobelev na mushiki wacu Svetlana Yefremova. Yevgeniy na Sergey buri we se yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Svetlana yakatiwe imyaka itatu isubitse. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byakurikiranye
Ku itariki ya 12 Gicurasi 2020
Urubanza rwa Yevgeniy rwaratangiye bamuziza ko akora imirimo yo mu idini ry’intagondwa. Abaporisi batangiye gusaka inzu ya Yevgeniy n’iya Sergey. Abandi bagiye aho Sergey akorera maze baramufata. Bamaze amasaha ane bamuhata ibibazo maze baramufungura. Yevgeniy na we baramufashe bamufunga by’agateganyo
Ku itariki ya 14 Gicurasi 2020
Urukiko rwategetse ko Yevgeniy afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 29 Gicurasi, 2020
Abayobozi bimuriye umuvandimwe Yevgeniy mu kigo kitwa Spassk-Dalny
Ku itariki ya 8 Nyakanga 2020
Urukiko rwemeje ko Yevgeniy yava muri kasho maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 6 Werurwe 2021
Yevgeniy baretse kumufungira mu rugo ariko ntiyari yemerewe kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 8 Werurwe 2021
Urubanza rwa Sergey rwaratangiye ku mugaragaro bamushinja ko akora ibikorwa by’umuryango w’intagondwa
Ku itariki ya 6 Mata 2021
Svetlana na we yashyizwe mu rubanza
Icyo twamuvugaho
Abavandimwe na bashiki bacu badusigiye urugero rwiza rugaragaza ko dushobora “kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”—Ibyakozwe 14:22.