Soma ibirimo

8 KANAMA 2019
U BUHOLANDI

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Utrecht, mu Buholandi

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Utrecht, mu Buholandi
  • Itariki: 2-4 Kanama 2019

  • Aho ryabereye: Jaarbeurs Hallencomplex, Utrecht mu Buholandi

  • Indimi: Icyarabu, Icyesipanyoli, Icyongereza, Igiholandi, Igipapiyamento, Igipolonye, Igiporutugali, Igitwi n’Ururimi rw’amarenga rwo mu Buholandi

  • Abateranye: 42.335

  • Ababatijwe: 212

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.000

  • Ibiro by’ishami byatumiwe: Afurika y’Epfo, Burezili, Indoneziya, Kanada, Kolombiya, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ositaraliya, Porutugali, Rumaniya, Suriname, n’u Bubiligi

  • Inkuru y’ibyabaye: Umuvandimwe ukora mu kigo gishinzwe gukora isuku mu nyubako yabereyemo ikoraniro, yahamagawe n’umuyobozi we maze aramubwira ati: “Abantu bakodesheje iyi nyubako bubahiriza amasezerano, kandi bayikorera isuku neza. Twizeye tudashidikanya ko bazayidusubiza isa neza kuruta uko twayibahaye. Biratangaje rwose! Ni ubwa mbere nabona ibintu nk’ibi! Banakoze isuku n’aho batakoresheje! Tekereza ko no mu bwiherero haba hari abantu babiri biteguye kugira icyo bakora mu gihe havutse ikibazo! Ni ubwa mbere nari mbonye ibyo bintu.”

 

Abavandimwe na bashiki bacu bakira abashyitsi ku kibuga k’indege

Abagize umuryango wa Beteli yo mu Buholandi baha ikaze abashyitsi

Umushyitsi na mushiki wacu wo muri icyo gihugu batumira umuntu mu ikoraniro

Abavandimwe na bashiki bacu bari mu ikoraniro. Hari n’abandi bakurikiye iryo koraniro bari mu bindi bice bitanu by’iyo nyubako

Muri iri koraniro habatijwe abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 212

Abavandimwe na bashiki bacu bandika ibyo bize mu ikoraniro

Abashyitsi baturutse hirya no hino bahana impano

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku Cyumweru

Abamisiyonari n’abandi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku munsi wa nyuma w’ikoraniro