Soma ibirimo

19 KAMENA 2023
U BUGIRIKI

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Kiromani (Southern Greece)

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Kiromani (Southern Greece)

Ku itariki ya 10 Kamena 2023, umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikiromani (Southern Greece). Iyo Bibiliya yasohotse muri gahunda yihariye yabereye ku biro by’ishami byo mu Bugiriki biri mu mujyi wa Piraeus. Iyo gahunda yakurikiranywe n’abantu barenga 29.000. Amatorero yose yo mu Bugiriki n’ayo muri Shipure yakurikiranye iyo gahunda hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo gitabo cyasohotse mu buryo bwa elegitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka mu mezi ari imbere.

Ururimi rw’Ikiromani (Southern Greece) ntirugira amategeko agenga imivugire cyangwa imyandikire. Ibyo bituma guhindura muri urwo rurimi bitoroha. Ikipe y’abahindura mu Kiromani (Southern Greece), igizwe n’abahinduzi icumi bakorera ku biro by’ishami byo mu Bugiriki. Nanone iyo kipe yafashijwe n’abavolonteri bakorera mu ngo zabo.

Hari mushiki wacu wagize icyo avuga, amaze gusoma igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Ikiromani (Southern Greece). Yaravuze ati: “Namenye Yehova nize Bibiliya mu Kigiriki. Nubwo ibyo nasomaga n’ibyo nigaga nabyumvaga, igihe nasomaga Bibiliya mu rurimi rwanjye kavukire, byankoze ku mutima cyane kandi bituma gushyira mu bikorwa ibyo nasomye binyorohera.

Hari undi mushiki wacu wavuze ati “Uburyo bahinduye muri Matayo 26:38, 39 mu rurimi rw’Ikiromani (Southern Greece) byaranshimishije cyane. Yesu yabwiye intumwa ze ko yari ‘afite agahinda kenshi ku buryo kendaga kumwica.’ Icyakora yasenze Yehova amusaba imbaraga zo gukora ibyo ashaka. Gusobanukirwa neza uwo murongo byatumye menya ko kugira agahinda atari bibi. Nanone byanyibukije ko mu gihe mpanganye n’ibibazo nkwiriye gusenga Yehova musaba imbaraga kandi nkabwira abavandimwe na bashiki bacu uko niyumva.”

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikiromani kubera impano y’agaciro kenshi izabafasha kurushaho kuba incuti za Yehova.—Yakobo 4:8.