10 GASHYANTARE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE TARIKI YA 17 GASHYANTARE 2023
Turukiya
AMAKURU MASHYA—Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bamaze kugerwaho n’ingaruka z’umutingito wibasiye Turukiya
Ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.8 wibasiye amajyepfo y’iburasirazuba bwa Turukiya. Nyuma yaho muri ako gace hakurikiyeho undi wamaze igihe gito wari ku gipimo cya 7.5. Kandi nyuma yaho humvikanye indi mitingito yoroheje. Hamaze gupfa abantu bagera ku 38.000, kandi hamaze gukomereka abagera ku 108.000.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Turukiya
Ikibabaje nuko hari mushiki wacu ugeze mu zabukuru wo mu gace ka Adana wapfuye. Nanone hari umuvandimwe, umugore we n’abana be babiri bakiri bato, bo mu gace ka Adiyaman bapfuye
Amazu 3 yarasenyutse
Amazu 17 yarangiritse bikabije
Amazu 22 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Inzu z’Ubwami 2 zarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe babishinzwe barimo guhumuriza abagezweho n’ingaruka z’uyu mutingito
Hashyizweho komite zishinzwe ubutabazi 2 kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi
Nubwo abavandimwe bagezweho n’uyu mutingito uteye ubwoba ndetse n’indi mito yakurikiyeho, abavandimwe na bashiki bacu bahumurijwe no kuba bazi ko Yehova ari ‘ubuhungiro bwacu n’imbaraga zacu, akaba n’umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.’—Zaburi 46:1.