Soma ibirimo

SINGAPURU

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Singapuru

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Singapuru

Ubu muri Singapuru hafungiwe abasore umunani b’Abahamya ba Yehova bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Bane muri bo bafunzwe ku nshuro ya kabiri bazira ko bakomeje kwanga kujya mu gisirikare, igihe barangizaga igifungo cyabo cya mbere. Nta mategeko yo muri Singapuru yarenganura abo Bahamya, kuko leta y’icyo gihugu ihatira abantu bose kujya mu gisirikare, kandi ntiyubahirize uburenganzira abantu bafite bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

Buri musore wese ugejeje ku myaka 18 aba asabwa kujya mu gisirikare cya Singapuru. Iyo abyanze abitewe n’umutimanama, afungirwa mu kigo cya gisirikare igihe gishobora kugera ku mwaka. Iyo arangije icyo gifungo yakatiwe, ako kanya bamusaba kwambara imyenda ya gisirikare kandi agahatirwa gukora imyitozo ya gisirikare. Iyo yongeye kubyanga ku nshuro ya kabiri, yongera gukatirwa n’urukiko rwa gisirikare igifungo gishobora kugera ku mwaka n’igice. Ubwo rero, abasore b’Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, bakatirwa inshuro ebyiri zikurikiranye, igifungo gishobora kugera ku mezi 30 yose uyateranyije.

Singapuru yanze kubahiriza amategeko y’Umuryango w’Abibumbye

Umuryango w’Abibumbye wagiye usaba kenshi ibihugu biwugize ko “kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare, ari kimwe no kubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo, nk’uko bigaragazwa mu Masezerano Mpuzamahanga arebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.” Nubwo kuva mu mwaka wa 1965 igihugu cya Singapuru ari kimwe mu bigize Umuryango w’Abibumbye, cyagaragaje ko kitemeranya n’icyo Umuryango w’Abibumbye uvuga kuri iyo ngingo. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 24 Mata 2002 umutegetsi umwe wa Singapuru yandikiye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yavuze ko “iyo imyizerere y’umuntu cyangwa ibikorwa bye bihabanye [n’amategeko y’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano], uburenganzira leta ifite bwo gucunga umutekano w’igihugu ni bwo buza mu mwanya wa mbere.” Uwo mutegetsi yavuze adaciye ku ruhande ati: “Twe ntitwemeranya n’andi mahanga ku kibazo kirebana n’abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.”

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 17 Nzeri 2024

    Abahamya 8 bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

  2. Ku itariki ya 24 Mata 2002

    Abategetsi ba Singapuru bemeje ko leta yabo itubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

  3. Muri Gashyantare 1995

    Kuburabuza abaturage b’Abahamya ba Yehova bo muri Singapuru no kubafunga.

  4. Ku itariki ya 8 Kanama 1994

    Urukiko rw’Ikirenga rwa Singapuru rwanze ubujurire bw’Abahamya.

  5. Ku itariki ya 12 Mutarama 1972

    Leta ya Singapuru yambuye Abahamya ba Yehova ubuzimagatozi.