Soma ibirimo

27 GASHYANTARE 2015
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya bahawe ibihembo by’uko bita ku bidukikije

Abahamya bahawe ibihembo by’uko bita ku bidukikije

NEW YORK—Abahamya ba Yehova bamenyekanye hose kubera umurimo wo kwigisha Bibiliya bakorera ku isi hose. Ariko nanone, muri iki gihe bashimirwa cyane kuba bita ku bidukikije. Ibyo bigaragarira ku bishushanyo mbonera bakora no ku mazu bubaka.

Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije cyahaye ibihembo Abahamya kubera amazu abiri mashya bubatse ku biro by’ishami by’Abahamya biri i Wallkill, muri leta ya New York. Imwe ni inzu y’amacumbi ya F bubatse mu masambu ya Watchtower. Iyo nzu yuzuye mu mpera z’umwaka wa 2012. Indi ni inzu y’ibiro yuzuye mu mwaka wa 2014. Ayo mazu yombi yatumye Abahamya bahabwa igihembo gihanitse cyo ku rwego rwa kane gihabwa abubaka amazu atangiza ibidukikije. Icyo gihembo cyitwa Green Globes.

Inzu y’ibiro ya Watchtower i Wallkill

Umuyobozi mukuru ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije witwa Shaina Sullivan, yaravuze ati “mu nyubako twagenzuye ku isi hose, izashyizwe ku rwego rwa kane ntizigeze kuri 4 ku ijana.” Yongeyeho ko inzu y’ibiro y’i Wallkill ari yo “nzu ya mbere yo mu mugi wa New York itagenewe guturwamo yashyizwe muri urwo rwego.” Umuyobozi uhagarariye icyo kigo witwa Jenna Middaugh, yaravuze ati “guhera mu mwaka wa 2006, hari amazu 23 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizwe ku rwego rwa kane. Icyakora muri ayo mazu yose, inzu y’ibiro ya Watchtower iri i Wallkill ni yo yarushije izindi zose, kuko yagize amanota 94 ku ijana!”

Inzu y’amacumbi ya F iri mu masambu ya Watchtower

Icyo kigo kigenzura inyubako, kikazishyira mu byiciro kandi kigaha bene zo igihembo. Iryo genzura ribera aho inyubako ziri, rigakorwa n’undi muntu udafite aho abogamiye, akemeza ko igishushanyo mbonera n’inyubako ubwazo bibungabunga ibidukikije. Kugira ngo inyubako ihabwe icyo gihembo, igishushanyo mbonera cyayo kigomba kuba cyarakozwe hitawe cyane ku kubungabunga ibidukikije, urugero nko gukoresha neza amazi, gukoresha ingufu nke, kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere no kwirinda kwangiza umutungo kamere. Ibyo babikora batoranya ibikoresho bikwiriye kandi bagatuma imbere muri ayo mazu haba umwuka mwiza.

Ibyuma bikurura ingufu z’imirasire y’izuba bitanga 10 ku ijana by’amashanyarazi akoreshwa mu nzu y’ibiro ya Watchtower iri i Wallkill. Ibi byuma ni kimwe mu byo inyubako igomba kuba ifite kugira ngo ihabwe igihembo.

David Bean, umuhuzabikorwa ushinzwe ibishushanyo mbonera by’amazu abungabunga ibidukikije yubakwa n’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati “kuba duhawe ibi bihembo, bigaragaza ko ibishushanyo mbonera dukora n’amazu twubaka mu mishinga yacu yose, biba ari ibyo mu rwego rwo hejuru. Nanone twiteze ko igishushanyo mbonera n’inyubako by’icyicaro gikuru gishya twubaka i Warwick muri leta ya New York, bizatuma tubona icyo gihembo.”

Igisenge giteweho ibyatsi, ni kimwe mu bintu byihariye biranga icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick, muri leta ya New York.

Zeny St. Jean, ukorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, akaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga y’ubwubatsi ku isi hose, yaravuze ati “nubwo intego yacu y’ibanze ari ukwigisha abantu Bibiliya, ibihembo nk’ibi biradushimisha. Bitwereka ko n’abandi bantu muri rusange babona ko dukora ibishushanyo mbonera kandi tukubaka amazu yacu hirya no hino ku isi twita ku kubungabunga ibidukikije.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro bishinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000