5 KANAMA 2013
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Abahamya batangiye kubaka icyicaro cyabo gikuru gishya i Warwick, muri New York
NEW YORK—Kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2013, ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye ku mugaragaro imirimo y’ubwubatsi ku cyicaro cyabo gikuru gishya i Warwick, muri New York, nyuma yo guhabwa n’abayobozi bo muri ako gace uburenganzira bwa burundu bwo kubaka.
Kuwa gatatu tariki ya 17 Nyakanga, abagize akanama k’umugi wa Warwick gashinzwe imyubakire, bose bemeje igishushanyo mbonera cy’icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova, ubwo akaba ari bwo burenganzira bwa nyuma bari bakeneye ngo batangire kubaka. Ubwo burenganzira babubonye nyuma y’imyaka ine yuzuye Abahamya ba Yehova baguze ikibanza cy’i Warwick ku ya 17 Nyakanga 2009. Igihe bari bamaze kubona icyangombwa cya mbere kibemerera kubaka, ku wa gatanu tariki ya 26 Nyakanga, Abahamya batangiye imirimo yo gusiza ikibanza no gucukura ahazajya fondasiyo. Iyo mirimo yatangiye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga.
Impamvu y’ingenzi cyane yatumye abagize ako kanama gashinzwe imyubakire muri uwo mugi kemerera Abahamya gutangira umushinga wabo w’ubwubatsi, ni uko Abahamya bateganya kubaka inyubako zitangiza ibidukikije. Urugero, hateganywa uburyo bwo kurwanya isuri, bugamije no kurinda inyamaswa zo muri ako gace, urugero nk’inzoka zaho z’ubumara, kugira ngo zitagera aho imirimo y’ubwubatsi izaba ikorerwa.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova witwa Richard Devine, yaravuze ati “dushimishwa cyane no gukomeza gukorana n’abayobozi b’umugi wa Warwick mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga w’ubwubatsi. Ubu burenganzira duhawe n’akanama k’umugi gashinzwe imyubakire ni intambwe y’ingenzi duteye muri gahunda dufite yo kuva i Brooklyn tukimurira icyicaro cyacu gikuru i Warwick.” Enrique Ford, uri kumwe na Devine muri komite y’ubwubatsi bw’icyo cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, yunzemo ati “kubona igishushanyo mbonera cy’inyubako zizajya aha hantu, n’icyangombwa cyihariye cyo kubaka kandi tukagihabwa muri Nyakanga, ni ibintu tutazigera twibagirwa kuko bizatuma tugera ku ntego twihaye yo kurangiza kuhubaka mu myaka ine.”
Icyo kibanza cyari icya sosiyete bita International Nickel Company, hakorerwa imirimo itandukanye kuva mu wa 1960 kugeza 1987. Urugero ni ho hari icyicaro gikuru cy’iyo sosiyete n’inzu ikorerwamo ubushakashatsi. Nyuma y’imyaka igera hafi kuri ine cyamaze kidakoreshwa, cyaguzwe n’ishuri rikuru ryitwa King’s College, rigamije kuhashyira ishami ryacyo. Icyakora ibyo ntibyigeze bikorwa, ku buryo icyo kibanza cyamaze imyaka irenga 20 nta wugikoresha, kugeza ubwo Abahamya bakiguriye mu wa 2009.
Ushinzwe itangazamakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000