Soma ibirimo

KOREYA Y’EPFO

Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Koreya y’Epfo

Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Koreya y’Epfo
  1. KU ITARIKI YA 18 UKWAKIRA 2016—Bwa mbere mu mateka, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gwangju rwemeje ko Abahamya ba Yehova batatu ari abere. Baziraga ko banze kujya mu gisirikare kubera ko umutimanama wabo utabibemerera

    SOMA IYI NKURU

  2. KU ITARIKI YA 14 MUTARAMA 2015—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CCPR) yavuze ko Koreya y’Epfo yarenganyije abantu 50 ibahora kumvira umutimanama wabo, maze ikabafunga “nta mpamvu ifatika ibiteye”

    SOMA IYI NKURU

  3. KU ITARIKI YA 25 UKWAKIRA 2012—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CCPR) yavuze ko Leta ya Koreya y’Epfo itubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu, mu myanzuro yafashe mu rubanza rw’Abahamya ba Yehova 388, umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare

  4. KU ITARIKI YA 30 KANAMA 2011—Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje itegeko rihana abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare

  5. KU ITARIKI YA 24 WERURWE 2011—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CCPR) imaze gusuzuma inyandiko z’Abahamya ba Yehova 100, yanzuye ko umuntu afite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare

  6. KU ITARIKI YA 23 WERURWE 2010—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CCPR) yasanze Koreya yararengereye uburenganzira bw’abantu 11 bayoborwa n’umutimanama batari Abahamya ba Yehova

  7. KU ITARIKI YA 15 MUTARAMA 2009—Raporo yo mu biro bya perezida yemeje ko Leta ya Koreya y’Epfo yagize uruhare mu rupfu rw’Abahamya batanu baguye muri gereza bazira ko bayoborwa n’umutimanama wabo hagati y’umwaka wa 1975 kugeza 1985

  8. KU ITARIKI YA 3 UGUSHYINGO 2006—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yasanze Koreya y’Epfo ihamwa n’icyaha cyo kurengera uburenganzira Abahamya babiri bafite bwo kuyoborwa n’umutimanama

  9. KU ITARIKI YA 26 KANAMA 2004—Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwashimangiye ko guhana abantu bazira ko bayoborwa n’umutimanama byemewe n’amategeko

  10. MU MWAKA WA 1975—Leta ya Koreya y’Epfo yashyizeho itegeko ry’uko buri Munyakoreya wese agomba kunyura mu gisirikare

  11. MU MWAKA WA 1973—Leta ya Koreya y’Epfo yatangiye gukorera ibikorwa by’iyicarubozo Abahamya ba Yehova bari bafunzwe, ibihagarika ahagana mu mwaka wa 1995

  12. MU MWAKA WA 1953—Leta ya Koreya y’Epfo yafunze Umuhamya wa Yehova wa mbere azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare

  13. KU ITARIKI YA 30 UKWAKIRA 1952—Leta yemeye mu rwego rw’amategeko umuryango wa The Watch Tower Songso Chaekja Hyuphoi of Korea