26 GICURASI 2020
KOREYA Y’EPFO
Abayobozi bo muri Koreya y’Epfo bashimye uko Abahamya bazakora amakoraniro muri uyu mwaka
Abayobozi b’ahantu habera ibiterane bihuza abantu benshi muri Koreya y’Epfo, bashimiye Abahamya ba Yehova kubera umwanzuro bafashe w’uko amakoraniro yo muri uyu mwaka wa 2020 azaca kuri interineti, aho kubera muri za sitade. Abo bayobozi badushimiye ukuntu twagaragaje ko twita ku buzima bw’abandi, ariko tudasubitse gahunda tugira zo kwiga Bibiliya. Amafaranga yose twari twaratanze yo gukodesha aho amakoraniro yari kubera barayadusubije.
Hari umuyobozi wo mu mugi wa Séoul wavuze ati: “Twari tuzi n’ubundi ko Abahamya ba Yehova bazafata umwanzuro mwiza. Turabakunda cyane. Sinzi niba hari irindi dini ryafata umwanzuro nk’uyu ufitiye abantu benshi akamaro.” Yakomeje agira ati: “Abahamya ba Yehova baba bifuza ko abandi bamererwa neza. Birumvikana ko tubabajwe n’uko batazateranira mu nyubako zacu muri uyu mwaka. Ariko twizeye ko nibongera gutegura ibiterane mu gihe kiri imbere, tuzakomeza gukorana neza.”
Umuyobozi wo mu gace ka Suwon, na we yaravuze ati: “Nashimishijwe n’ukuntu mu myaka 35 ishize, Abahamya ba Yehova bagiye bakorera ibiterane aha hantu kandi bakahafata neza, nk’aho ari ahabo. Ariko ubu ikinshimishije kurushaho, ni uko bafashe umwanzuro wo kubahiriza ingamba zafashwe na guverinoma zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19. Biragaragara cyane ko bita ku bandi. Twiteguye kongera gukorana na bo mu mwaka utaha.”
Umuyobozi wo ku kibuga k’indege cyo hafi y’aho dukunze gukorera amakoraniro yagize ati: “Mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019, nabonye ukuntu [Abahamya ba Yehova] ari bantu bagira gahunda n’ukuntu bahita bakora ibyo tubasabye. Ntekereza ko bafashe uyu mwanzuro, bitewe no guhangayikira abandi, kandi nge mbona ko ari umwanzuro mwiza.” Yongeyeho ati: “Ibi bigaragaza ko abantu bose babaye nk’Abahamya, ibintu byagenda neza.”
Twebwe abasenga Yehova, dushimishwa no kuba Imana idutoza gukunda bagenzi bacu, kandi urwo rukundo dusabwa kurugaragaza no muri ibi bihe bikomeye.—Matayo 22:39.