Soma ibirimo

Inzu y’Ubwami nshya iri mu mugi wa Iqaluit muri Kanada. Aho hantu ni mu karere kitaruye ku buryo ibikoresho by’ubwubatsi babiteguriye ku Nzu y’Amakoraniro iri mu mugi wa Ontario maze bikoherezwa ku kibanza

28 UKWAKIRA 2022
KANADA

Mu gace ko muri Kanada kitwa “ahantu h’amafi menshi” huzuye Inzu y’Ubwami

Mu gace ko muri Kanada kitwa “ahantu h’amafi menshi” huzuye Inzu y’Ubwami

Itorero rya Iqaluit ry’Abahamya ba Yehova, bo mu mugi wa Iqaluit mu ntara ya Nunavut muri Kanada, ryabonye Inzu y’Ubwami ya mbere. Ku itariki ya 14 Ukwakira 2022, ni bwo abubatsi b’abavolonteri barangije kubaka iyo nzu ifite imyanya yo kwicaramo 50. Iyo Nzu y’Ubwami nshya iri mu majyaruguru ya Kanada. Itorero rya Iqaluit ryavutse mu mwaka wa 2010, rikaba ryarateraniraga mu nzu mberabyombi y’ikigo cy’ishuri.

Ibikoresho by’ubwubatsi biri gupakururirwa ku nkombe

Uyu mushinga waratinze, umara imyaka ibiri bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Izina ry’umujyi wa Iqaluit, risobanura ngo: “Ahantu h’amafi menshi.” Uwo mujyi uherereye mu gace ka Frobisher Bay ku kirwa cya Baffin. Indege n’ubwato ni byo byonyine bihagera. Nanone ibikoresho by’ubwubatsi ntibipfa kuboneka muri ako gace. Ibyo byatumye ibikoresho byakoreshejwe kuri uyu mushinga byoherezwayo hakoreshejwe ubwato. Ikindi kandi bitewe n’ihindagurika ry’ikirere abavolonteri bashoboraga kubaka mu kwezi kwa Kanama kugeza mu Kwakira gusa.

Abavolonteri bishimye

Ku Nzu y’Amakoraniro ya Ontario hateguriwe ibikoresho by’ubwubatsi bigera kuri toni 127 byakoreshejwe kuri uyu mushinga. Byashyizwe mu makontineri 12 n’amasanduku manini 3 maze byoherezwa ku cyambu kiri hafi y’i Montreal muri Quebec. Bivuye aho, bakoresheje ubwato babinyuza mu nzira yo mu mazi ya St. Lawrence iri mu nyanja ya Antalagitika, amaherezo babigeza mu gace ka Frobisher Bay. Bitewe n’uko nta cyambu kihaba amato na kontineri iyo bihageze bishyirwa mu kintu kimeze nk’ubwato bunini. Ubwato bwabigenewe buyobora icyo kintu bukakigeza hafi y’inkombe. Iyo inyanja imaze gutuza, batangira gupakurura kontineri maze bakazishyira ku nkombe.

Iyo Nzu y’Ubwami bayishyizemo ibikoresho bigezweho bituma ishobora kwihanganira igihe cy’ubukonje, dore ko muri uwo mugi wa Iqaluit ubukonje bujya bugera kuri dogere 30 munsi ya zeru.

Abavolonteri bagera kuri 40, baturuka mu ntara esheshatu baje gufasha muri ako karere kitaruye. Umuvandimwe Jason McGregor, wari mu bavolonteri yaravuze ati: “Nubwo kubona ibikoresho bitabaga byoroshye kandi tukaba twarahuraga n’inzitizi tutabaga twiteze, ibyo byose byatweretse ko nta cyabuza Yehova gusohoza umugambi we. Kwibonera uburyo umushinga wagendaga umunsi ku wundi byakomezaga ukwizera kwacu.”

Twishimanye n’Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kanada kuba barabonye Inzu y’Ubwami nshya iri “ahantu h’amafi menshi” mu gihe bakomeje gukora umurimo wo ‘kuroba abantu.’—Matayo 4:19.