12 Nyakanga 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkubi y’umuyaga yiswe Beryl yagize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni
Ku itariki ya 30 Kamena 2024, habaye inkubi y’umuyaga iteye ubwoba, inyura mu majyepfo y’ibirwa bya Maritinike. Umunsi wakurikiyeho iyo nkubi yarushijeho kwiyongera kandi iteza inkangu mu birwa bya Windward, harimo Barubade, Grenade, Saint Vincent na Grenadines. Ku munsi ukurikiyeho iyo nkubi y’umuyaga yaje ifite ubukana burushijeho yibasira Venezuwela. Nanone iyo nkubi yiswe Beryl yageze ku nkombe zo mu majyepfo ya Jamayika. Ku itariki ya 5 Nyakanga, undi muyaga ukaze wibasiye ubunigo bwa Yucatán muri Megizike, mbere y’uko wibasira amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aho iyo nkubi y’umuyaga yageze, yateje imvura nyinshi n’imiyaga myinshi. Iyo miyaga yari ifite umuvuduko wa kilometero 270 mu isaha kandi yasenye amazu n’ibikorwa remezo kandi yangiza n’ibindi byinshi. Abantu babarirwa muri za miriyoni baba mu gace kibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga babuze umuriro, amazi n’ibindi bintu bya ngombwa mu buzima. Raporo zigaragaza ko hapfuye abantu barenga 30.
Ingaruka wagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Maritinike
Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 6 bavanywe mu byabo
Inzu 1 yarasenyutse
Inzu 1 yarangiritse cyane
Inzu 1 yarangiritse bidakomeye
Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke
Ibirwa bya Windward
Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye
Ababwiriza 7 barakomeretse
Ababwiriza 67 bavanywe mu byabo
Amazu 39 yarangiritse cyane
Amazu 31 yangiritse mu buryo budakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse cyane
Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse bidakabije
Venezuwela
Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 30 barahunze
Amazu 12 yarangiritse cyane
Amazu 9 yarangiritse mu buryo budakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Jamayika
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi nta n’uwakomeretse
Ababwiriza 18 bavanywe mu byabo
Amazu 24 yarangiritse cyane
Amazu 75 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 19 yarangiritse bidakabije
Megizike
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi nta n’uwakomeretse
Ababwiriza 320 barahunze ariko ubu basubiye mu ngo zabo
Amazu 11 yarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami yangiritse kandi nta yasenyutse
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Ababwiriza 6 barakomeretse
Ababwiriza 242 bavanywe mu byabo
Amazu 4 yarasenyutse
Amazu 33 yarangiritse bikomeye
Amazu 471 yarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bahumurije abavandimwe bo muri ako gace bakoresheje ibyanditswe kandi babafasha kubona ibyo bari bakeneye. Nanone hashyizweho Komite z’Ubutabazi esheshatu kugira ngo zihagararire ibyo bikorwa by’ubutabazi.
Dukomeje gusenga dusaba ko Yehova yakomeza guhumuriza abantu bose bamwiringira muri ibi bihe bikomeye.—2 Abakorinto 1:3, 4.