17 MATA 2020
FIJI
Inkubi y’umuyaga yibasiye ibirwa bya Vanuwatu na Fiji
Ku itariki ya 5 Mata 2020, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Harold yibasiye igice cy’amajyaruguru y’ibirwa bya Vanuwatu yangije byinshi. Ku itariki ya 8 Mata, iyo nkubi y’umuyaga yerekeje mu magepfo y’ibyo birwa maze iza kugera no mu burengerazuba bw’ibirwa bya Fiji na ho yangiza ibitari bike. Raporo zigaragaza ko nta Muhamya n’umwe wahitanye n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo akomereke.
Mu mugi munini kuruta iyindi wo mu kirwa cya Vanuwatu witwa Espiritu Santo, hatuye Abahamya 280. Kuri icyo kirwa n’ibindi bituranye hari inyubako n’ibihingwa byangiritse cyane. Muri Fiji, imitungo y’Abahamya ba Yehova 260 yarangiritse cyane. Kubona amazi n’amashanyarazi ndetse n’ibyokurya ntibyoroshye.
Ibiro by’ishami bya Fiji birimo biragenzura imirimo yo kubaha ubufasha bw’ibanze. Abasaza bo mu matorero yibasiwe n’ibyo biza barimo barasura abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo babahumurize. Dushimishijwe n’uko abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ibyo biza, barimo bitabwaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.—Imigani 17:17.