1 UGUSHYINGO 2021
ERITEREYA
Ubuyobozi bwa Eritereya bwafunguye abandi Bahamya batatu
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2021, abayobozi bo muri Eritereya bafunguye umuvandimwe na bashiki bacu babiri. Bafunzwe bazira ukwizera kwabo kandi bari bamaze muri gereza imyaka iri hagati y’ine n’ikenda. Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu 20 b’indahemuka, bagifunzwe.—2 Abakorinto 1:11.