Soma ibirimo

4 UKUBOZA 2020
ERITEREYA

Eritereya yafunguye Abahamya ba Yehova 28

Eritereya yafunguye Abahamya ba Yehova 28

Ku itariki ya 4 Ukuboza 2020 abavandimwe 26 na bashiki bacu 2 bo muri Eritereya, bari bamaze igihe bafunzwe bazira ukwizera kwabo bararekuwe. Bari bamaze imyaka iri hagati ya 5 na 26 bafunzwe. Bose bakomeje kubera Yehova indahemuka. Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bishimiye ko barekuwe. Icyakora tuzakomeza kuzirikana mu masengesho yacu abandi bavandimwe na bashiki bacu 24 bagifungiwe muri Eritereya.—Ibyakozwe 12:5.