Soma ibirimo

18 WERURWE 2023
ANGOLA

Igitabo cya Matayo n’icy’Ibyakozwe byasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Angola

Igitabo cya Matayo n’icy’Ibyakozwe byasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Angola

Ku itariki ya 23 Nzeri 2023, umuvandimwe Johannes De Jager, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola, yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo n’icy’Ibyakozwe n’Intumwa mu rurimi rw’amarenga yo muri Angola (LAS). Iryo tangazo ryatangiwe mu materaniro yihariye. Ayo materaniro yihariye yabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri i Luanda muri Angola kandi hateranye abantu bagera 1881. Ibyo bitabo byasohotse byahise bishyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga.

Ugereranyije muri Angola hari abantu bafite ubumuga bwo kutumva bageraga ku 360.000. Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Angola ryashinzwe mu mwaka wa 2010. Ubu muri Angola hari ababwiriza bageraga ku 1.000 bari mu matorero 37, amatsinda 7 n’itsinda rimwe ritaremerwa bikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Angola.

Ni ubwa mbere igitabo cyo muri Bibiliya gihinduwe mu rurimi rw’amarenga yo muri Angola. Umuvandimwe amaze kureba igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, yaravuze ati: “Uburyo bahinduye mu Byakozwe 8:26-30, hagaragaza Filipo arimo yiruka ngo afate umunyetiyopiya, birashishikaje cyane kandi byatumye ngira icyifuzo cyo gukora byinshi mu murimo.”

Twizeye tudashidikanya ko ibyo bitabo bibiri byo muri Bibiliya byasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Angola, bizafasha abantu benshi kwibonera urukundo rwa Yehova mu gihe ‘mu maso he habarabagiranira.’—Kubara 6:25.