Soma ibirimo

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi imaze imyaka irenga 70 isohoka mu rurimi rw’Ikizulu

1 GASHYANTARE 2024
AFURIKA Y’EPFO

Tumaze imyaka 75 dutangaza Ubwami bw’Imana mu rurimi rw’Ikizulu

Tumaze imyaka 75 dutangaza Ubwami bw’Imana mu rurimi rw’Ikizulu

Muri Mutarama 2024, Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Ikizulu wari umaze imyaka 75 utangiye gusohoka. Kuva mu mwaka wa 1949, Umunara w’Umurinzi watangiye gucapwa mu rurimi rw’Ikizulu. Bawucapiraga ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo, bakoresheje imashini ikoreshwa n’intoki. Nyuma yaho ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo byaguze imashini icapa ihuje n’igihe, ibyo byatumye bacapa amagazeti menshi kandi ameze neza.

Uko bahinduraga inyandiko zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rw’Ikizulu mu myaka ya 1980, bakoresheje imashini

Ikintu cyari kigoye kurushaho ni ukubona ahantu heza abahinduzi bagombaga kuba. Politike y’ivangura ry’amoko yariho muri icyo gihe ntiyemereraga abazungu n’abirabura kuba mu nzu imwe. Ubwo rero, abahinduzi bo mu rurimi rw’Ikizulu b’abirabura bahatiwe kuba mu mazu yo hanze ya Beteli. Ibyo ahanini byatumaga bakora ingendo ndende bajya ku kazi, hagatangwa amafaranga menshi kandi bigateza n’ibindi bibazo. Urugero, hari igihe abahinduzi 20 babaga mu cyumba kimwe cyo muri hoteli. Umuvandimwe Alfred Phatswana ari mu bakoraga mu Buhinduzi muri ibyo bihe bitari byoroshye mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu mwaka wa 1981. Ubu ni umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Afurika y’Epfo. Yaravuze ati: “Icyo gihe kuba muri iyo hoteli ntibyari byoroshye. Ariko twishimiye kubona ahantu ho kuba hatumaga tubasha gukora umurimo w’ubuhinduzi. Nanone kuba twarakoraga uko dushoboye hagahora hasa neza byatumye abantu benshi bakunda Yehova.”

Igishimishije ni uko ubu abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika y’Epfo bakorera kandi bakaba hamwe mu mazu meza y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo. Muri iki gihe hari ababwiriza barenga 28.000 bavuga ururimi rw’Ikizulu bari mu matorero 584 kandi bakomeje kubona Umunara w’Umurinzi n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rwabo.

Hejuru: Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi biri mu mujyi wa Durban, muri Afurika y’Epfo. Hasi: Abavandimwe na bashiki bacu bakora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye. Iburyo: Umuvandimwe na mushiki wacu barimo kubwiriza ubutumwa bwiza bakoresheje Umunara w’Umurinzi wo mu rurimi rw’Ikizulu

Twishimira ukuntu Yehova akomeje guha umugisha umurimo wo guhindura Umunara w’Umurinzi n’izindi nyandiko zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rw’Ikizulu kugira ngo abantu benshi babone “amazi y’ubuzima ku buntu.”—Ibyahishuwe 22:17.