Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Nakundaga imikino yo kurwana”

“Nakundaga imikino yo kurwana”
  • Igihe yavukiye: 1962

  • Igihugu: Amerika

  • Kera: Nakundaga kurwana

IBYAMBAYEHO

 Hari igihe narwanye n’umuntu mukubita ku zuru, maze ndamukomeretsa cyane. Byarambabaje cyane ku buryo numvise ngomba kureka ibyo kurwana. None se byagenze bite ngo ndeke umukino wo kurwana nakundaga cyane? Reka mbanze mbasobanurire uko naje gukunda uwo mukino.

 Nakuriye hafi y’umugi wa Buffalo, muri leta ya New York muri Amerika. Ababyeyi bange bari Abagatorika kandi bari abanyamahoro. Nize mu mashuri y’Abagatolika kandi nari umuhereza mu kiliziya. Ababyeyi bacu bifuzaga ko nge na mushiki wange tubaho neza. Ibyo byatumye banyemerera kujya nkora siporo zabaga nyuma y’amasomo cyangwa ngakora akazi kamara igihe gito. Icyakora sinagombaga gutsindwa mu ishuri. Ibyo byatumye menya kugira gahunda kuva nkiri muto.

 Maze kugira imyaka 17 natangiye kwiga ibyo kurwana. Namaze imyaka myinshi nitoza amasaha atatu ku munsi, iminsi itandatu mu cyumweru. Nanone buri cyumweru nikoreshaga imyitozo kandi nkareba videwo z’uko narushaho kuba umuhanga mu kurwana. Nakundaga gukora imyitozo nipfutse igitambaro mu maso no mu gihe nabaga nkoresha intwaro. Nashoboraga gukubita igipfunsi urubaho rukavunika cyangwa itafari rikameneka. Nari umuhanga cyane ku buryo natsindaga amarushanwa nkabona ibikombe. Imikino yo kurwana yari yarantwaye umutima.

 Numvaga narageze ku cyo nifuza. Narangije kaminuza mfite amanota menshi. Naje kubona akazi mu kigo gikomeye gikora ibijyanye na za mudasobwa. Nabonaga amafaranga menshi yiyongera ku mushahara, nari mfite inzu kandi hari umukobwa twakundanaga. Abandi babonaga ko ndi umuntu wagashize, icyakora hari ibibazo nahoraga nibaza nkabiburira ibisubizo.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Natangiye kujya mu misa kabiri mu cyumweru kandi ngasenga Imana ngo imfashe, kuko nibwiraga ko ari bwo nzabona ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Hari igihe naganiriye n’inshuti yange kandi icyo kiganiro cyahinduye ubuzima bwange. Narayibajije nti: “Intego y’ubuzima ni iyihe?, kuki ku isi hariho ibibazo byinshi n’akarengane?” Yambwiye ko na we yajyaga yibaza ibyo bibazo ariko ko yabonye ibisubizo muri Bibiliya. Yampaye igitabo kitwa Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. a Yansobanuriye ko Abahamya ba Yehova bamwigishije Bibiliya. Nabanje gushidikanya kuko numvaga ntagomba gusoma ibitabo byo mu rindi dini. Icyakora kubera ko nifuzaga kubona ibisubizo by’ibibazo nari mfite, nashatse kumenya niba ibyo Abahamya bigisha ari ukuri.

 Natangajwe no kubona ko Bibiliya yigisha ibintu byinshi. Namenye ko Imana yashakaga ko abantu baba muri paradizo ku isi iteka ryose, kandi ko uwo mugambi utahindutse (Intangiriro 1:28). Narishimye cyane mbonye ko izina ry’Imana ari Yehova kandi ko ryari riri muri Bibiliya yange. Nanone namenye ko burya iryo zina ari ryo namaze igihe nsenga nsaba ko ryubahwa, mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru (Zaburi 83:18; Matayo 6:9). Ikindi kandi nasobanukiwe impamvu Imana itahise ivaniraho abantu imibabaro. Ibyo nigaga byose byari ukuri, byaranshimishije pe!

 Sinzigera nibagirwa uko numvise meze igihe najyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bwa mbere. Abantu bose bari banyishimiye, buri wese ashaka kumenya uko nitwa. Muri ayo materaniro, numvise disikuru idasanzwe yasobanuraga amasengesho Imana yumva. Iyo disikuru yaranshimishije cyane kuko nasengaga nsaba ko Imana yamfasha. Ikindi gihe nagiye mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Natangajwe no kubona ko n’abana baba bakurikiye mu gihe basoma imirongo muri Bibiliya. Sinari nzi uko bashaka umurongo muri Bibiliya, ariko Abahamya barabinyigishije.

 Uko narushagaho kujya mu materaniro, niboneraga ukuntu Abahamya bigisha neza. Nanone uko najyaga mu materaniro nungukaga byinshi, kandi nkumva ngize imbaraga. Nyuma y’aho Abahamya batangiye kunyigisha Bibiliya.

 Ibyo nabonaga mu Bahamya ba Yehova, byari bitandukanye cyane n’ibyo nabonaga mu idini ryange. Nabonye ko Abahamya bunze ubumwe, bavugisha ukuri kandi bagerageza gukora ibyo Imana ishaka. Niboneye neza ko bakundana, kuko urukundo ari rwo ruranga Abakristo b’ukuri.—Yohana 13:35.

 Uko nagendaga niga Bibiliya, narushagaho guhinduka kugira ngo nkurikize ibyo niga. Icyakora numvaga ntazigera ndeka imikino yo kurwana. Nakundaga imyitozo n’amarushanwa. Igihe kimwe, icyo kibazo nakibwiye Umuhamya wanyigishaga Bibiliya, ambwirana ubugwaneza ati: “Humura komeza wige, nzi ko uzageraho ugafata umwanzuro ukwiriye.” Yambwiye ibyo nifuzaga kumva. Uko nagendaga niga Bibiliya, niko numvaga nshaka gushimisha Yehova.

 Icyatumye mpindura imitekerereze nakivuze ngitangira iyi nkuru. Icyo gihe nakubise igipfunsi ku zuru ry’umuntu twarimo turwana ntabishaka. Byatumye nibaza niba nshobora kuba umwigishwa wa Yesu w’umunyamahoro kandi ngikomeza gukina imikino yo kurwana. Nari nzi ko muri Yesaya 2:3, 4, havuga ko umuntu wese wari gukurikiza amahame ya Yehova atari kuzongera “kwiga kurwana.” Ikindi kandi Yesu yabwiye abigishwa be ko batagombaga kugira urugomo, nubwo abandi babafata nabi (Matayo 26:52). Amaherezo naretse iyo mikino nakundaga cyane.

 Nakurikije inama yo muri Bibiliya igira iti: “Witoze ufite intego yo kwiyegurira Imana” (1 Timoteyo 4:7). Imbaraga nakoreshaga nkina imikino yo kurwana, ubu nsiganye nzikoresha nkorera Imana. Wa mukobwa w’inshuti yange ntiyakundaga ko niga Bibiliya, ubwo rero twaratandukanye. Nabatijwe ku itariki ya 24 Mutarama 1987, mba Umuhamya wa Yehova. Nyuma y’igihe gito, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, nkamara amasaha menshi nigisha abandi Bibiliya. Nakomeje gukora uwo murimo, kandi rimwe na rimwe nakoraga no ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Amerika.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Ubu nzi ukuri ku byerekeye Imana; nabonye icyo naburaga. Numva ntacyo mbuze. Mfite ubuzima bwiza, mfite ibyiringiro by’igihe kizaza kandi ndishimye. Na n’ubu ndacyakora siporo buri gihe. Icyakora imyitozo ngororamubiri ntikiri iy’ingenzi cyane. Gukorera Yehova ni byo by’ingenzi.

 Ngikina imikino yo kurwana, nahoraga nikanga abo turi kumwe kandi nahoraga nibaza uko nakwirwanaho hagize unyiyenzaho. Ubu sinkikanga abo turi kumwe ahubwo nshakisha uko nabafasha. Bibiliya yanyigishije kugira ubuntu no gukunda umugore wange Brenda.

 Nakundaga imikino yo kurwana, ariko narabiretse nkora ibindi byiza. Bibiliya igira iti: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana bigira umumaro muri byose, kuko bikubiyemo isezerano ry’ubuzima bwa none n’ubuzaza.”—1 Timoteyo 4:8.

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.