Soma ibirimo

Ishuri rya Gileyadi rimaze imyaka mirongo irindwi ribayeho

Ishuri rya Gileyadi rimaze imyaka mirongo irindwi ribayeho

Ishuri rya mbere rya Gileyadi ryatangiriye mu majyaruguru ya New York ku ya 1 Gashyantare 1943. Iryo shuri, ubu ryitwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, ryahaye imyitozo yihariye abagabo n’abagore barenga 8.000 bo hirya no hino ku isi.

Hejuru: Irembo ry’imbere ry’ishuri rya Gileyadi, i South Lansing muri New York. Hasi: umwarimu mu ishuri rya Gileyadi yigisha mu ishuri rya 31 rya Gileyadi, mu nzu mberabyombi y’iryo shuri

Jonathan uherutse guhabwa impamyabumenyi muri iryo shuri rya Gileyadi, yaravuze ati “amasomo ashingiye ku Ijambo ry’Imana twigishijwe, azadufasha gukorera ahantu aho ari ho hose no mu mico iyo ari yo yose.” Umugore we Marnie yunzemo ati “nta kindi gihe nigeze ngira icyifuzo cyo kwereka abantu ko imibereho Umuremyi wacu abateganyiriza ari yo myiza kuruta iyindi. Nemera ntashidikanya ko gufasha abandi kumenya Yehova bizatuma bagira imibereho myiza.”

Ishuri rya Gileyadi ritanga amasomo mu gihe cy’amezi atanu ku buntu. Iryo shuri ryibanda kuri Bibiliya n’akamaro ko kubwiriza. Intego y’ayo masomo ni iyo gufasha abanyeshuri kugira ubushobozi bwo gutera inkunga abagize ubwoko bw’Imana, kubakomeza no kubafasha kugira imico ya gikristo bakeneye, kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo bahura na byo. Mu gihe cy’amasomo, abanyeshuri basuzuma amahame y’Ibyanditswe abafasha gushimangira imishyikirano bafitanye na Yehova Imana yabo.

Hejuru: 1958 Albert Schroeder yigisha mu ishuri rya Gileyadi yifashishije igishushanyo cy’ihema ry’ibonaniro. Hasi: 1968 Ulysses Glass yigisha mu ishuri rya 46 rya Gileyadi

Abakristo bashakanye biga ishuri rya Gileyadi baba basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose. Iyo bamaze guhabwa impamyabumenyi, bashobora gusubira mu bihugu byabo, cyangwa bakoherezwa mu kindi gihugu. Abandi boherezwa gukorera kuri bimwe mu biro by’amashami 90 by’Abahamya ba Yehova. Abenshi boherezwa gukorera mu turere dutuwe n’abantu benshi, aho baba bashobora guteza imbere umurimo wo kubwiriza.

Ishuri rya Gileyadi ryabanje gukorera mu kibanza cyitwaga Isambu y’Ubwami, yari i South Lansing muri leta ya New York. Mu wa 1961, iryo shuri ryimuriwe ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova ku isi hose kiri i Brooklyn muri leta ya New York. Kuva mu wa 1988 kugeza mu wa 1995, iryo shuri ryakoreye i Wallkill muri leta ya New York, mu isambu ya Watchtower yakorerwagamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Hanyuma mu wa 1995, iryo shuri ryimuriwe mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri leta ya New York, ari na ho rikiri kugeza ubu. Muri Werurwe 2013, ni bwo abize mu ishuri rya 134 rya Gileyadi bahawe impamyabumenyi.

Hejuru: 2003 Abize ishuri rya 116 rya Gileyadi bari mu ishuri. Hasi: 2011 Abanyeshuri bigira mu bubiko bw’ibitabo bwa Gileyadi

Abahawe impamyabumenyi muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka 70 ishize, batanze urugero ruhebuje rwo guhamya ibya Yehova mu budahemuka.