Soma ibirimo

Kuki biga ikibengali?

Kuki biga ikibengali?

Mu mugi wa Queens muri leta ya New York, Abahamya ba Yehova 23 batangiye kwiga gusoma no kwandika ururimi rw’ikibengali, ruvugwa muri Bangaladeshi no mu duce two mu Buhindi. Biyandikishije muri iyo gahunda y’amasomo yihuse, bahabwa n’Abahamya bagenzi babo.

Iryo shuri ni rimwe mu mashuri atandukanye yigisha indimi abera muri Amerika no mu bindi bihugu. Intego abajya muri ayo mashuri baba bafite ni ukwiga uko bageza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bavuga izindi ndimi.

Umunyeshuri wiga ikibengali witwa Magaly, yaravuze ati “mu gace ntuyemo abantu bavuga ikibengali baragenda barushaho kwiyongera. Abo bantu baba bashakisha ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibaza, urugero nk’impamvu hariho imibabaro myinshi. Iyo mbabwiye ibyo Imana idusezeranya mu gihe kiri imbere, bifuza kumenya byinshi kurushaho, ariko buri gihe ururimi rutubera inzitizi.

Kugira ngo abarimu bafashe abiga izo ndimi kuzimenya vuba, bakoresha uburyo bworoheje kandi bushimishije. Bumwe mu buryo bakoresha ni ukwiga ugahita ukoresha ibyo wize kugira ngo utabyibagirwa.

Iyo abanyeshuri barangije isomo, bahita batangira gukoresha ibyo bize, bagasura abantu bo mu gace batuyemo bavuga ururimi rw’ikibengali, bakabasaba kuganira na bo ku ngingo zitandukanye zo muri Bibiliya. Magaly yaravuze ati “abantu baba bashishikajwe no kumenya impamvu niga ururimi rwabo. Kuba narafashe igihe nkiga urwo rurimi rwabo, byaberetse ko ubutumwa tubagezaho ari ubw’agaciro.”

Abahamya ba Yehova ntibiga izo ndimi gusa; ahubwo banatozwa kuzigisha. Mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Amerika honyine, kuva muri Mutarama 2006 kugeza muri Mutarama 2012, hamaze kuba amahugurwa agera kuri 38, kandi hahuguwe abarimu 2.244. Kugeza ku itariki ya 1 Nzeri 2012, Abahamya ba Yehova bo muri Amerika bagize amahugurwa arenga 1.500, bigisha indimi 37.