Soma ibirimo

Babonye Bibiliya mu ndimi zabo kavukire

Babonye Bibiliya mu ndimi zabo kavukire

Abahamya ba Yehova baha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya abantu bose bashaka kuyisoma.

Nubwo hacapwe Bibiliya zibarirwa muri za miriyari kandi hakaba harahinduwe Bibiliya nyinshi, ubukene n’urwikekwe rw’amadini byatumye abantu benshi batabona Bibiliya mu ndimi zabo. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova batanga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi zirenga 115.

Dore ingero zimwe na zimwe:

  • U Rwanda: Silvestre na Venantie bafite abana bane, baravuze bati “turi abakene cyane ku buryo tudashobora kugurira Bibiliya abagize umuryango bose. Ariko ubu buri wese mu bagize umuryango afite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyarwanda, kandi buri munsi tuyisomera hamwe.”

    Nanone hari umupasiteri w’Umwangilikani wo muri icyo gihugu, wavuze ati “iyi ni yo Bibiliya nsoma nkayumva. Ni yo nziza kuruta izindi zose nasomye. Ni ukuri Abahamya ba Yehova bita ku bantu!”

  • Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: Hari amadini yanze kugurisha Abahamya ba Yehova Bibiliya mu rurimi rw’ilingala, urwo akaba ari rumwe mu ndimi zivugwa cyane muri icyo gihugu.

    Ntibitangaje rero kuba Abahamya bo muri Kongo barashimishijwe cyane no gukoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu lingala no kuyitanga igihe yasohokaga. Iyo Bibiliya abantu barayishimiye cyane, ku buryo igihe yasohokaga mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova, abapolisi bari kuri sitade batonze umurongo kugira ngo na bo bayihabwe.

  • Fiji: Bibiliya zo mu rurimi rw’igifiji zirahenze cyane ku buryo mu myaka ishize abenshi mu Bahamya ba Yehova bakoreshaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu cyongereza. Icyakora mu mwaka wa 2009, Abanyafiji babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki (Isezerano Rishya) mu rurimi rwabo.

    Hari umugabo watangajwe cyane n’ukuntu iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yumvikana neza, maze arayisaba. Icyakora, Abahamya bo muri ako gace bamubwiye ko yagombaga gutegereza nibura ukwezi mbere y’uko izindi Bibiliya zigera mu mugi atuyemo. Uwo mugabo yananiwe gutegereza, ku buryo yemeye gukora urugendo rw’ibirometero 35 uvuye aho ari, ajya gushaka undi Muhamya wagombaga kumuha iyo Bibiliya. Yaravuze ati “iyi Bibiliya ihinduye neza kurusha iyo dusanzwe dukoresha. Irumvikana kandi kuyisobanukirwa ntibigoye.”

  • Malawi: Nyuma yaho Davide atangiriye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, abayoboke bo mu idini rye ry’Ababatisita bagiye iwe bamwambura Bibiliya bari baramuhaye. Ku bw’ibyo, igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohokaga mu gicicewa, inzozi za Davide zari zibaye impamo.

    Kubera ko muri Malawi Bibiliya zihenze cyane, Davide yibazaga uko yari kuzongera kubona indi Bibiliya. Ariko igihe yahabwaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yaravuze ati “ubu mfite Bibiliya nziza kurusha iyo nari mfite!”

Mu myaka irenga 60 ishize, igihe igice cya mbere cya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu cyongereza cyasohokaga mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa New York, abari bateranye batewe inkunga igira iti “muyisome. Muyige. . . Muyigeze ku bandi.” Kugira ngo Abahamya ba Yehova bagere kuri iyo ntego, basohoye Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zirenga miriyoni 175. Nanone kandi, ushobora gusomera iyo Bibiliya kuri interineti mu ndimi zigera kuri 50.