Icyicaro gikuru cy’Abahamya ku isi hose kigiye kwimuka
Muri Nyakanga 2009, Abahamya ba Yehova baguze ikibanza kiri mu majyaruguru ya New York bagamije kuhimurira icyicaro gikuru cyabo. Icyo kibanza cya hegitari 102, kiri ku birometero 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brooklyn, i New York, aho icyicaro gikuru gisanzwe kiba kuva mu wa 1909.
Abahamya bagera kuri 800 ni bo bazakorera muri ayo mazu mashya kandi ni na ho bazajya bacumbika. Ayo mazu azaba agizwe n’inzu y’ibiro, inzu ikorerwamo imirimo itandukanye n’andi mazu ane yo kubamo. Hateganyijwe n’inzu ndangamurage yoroheje izaba yerekana amateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova.
Amazu y’icyo cyicaro azubakwa ku buso bwa hegitari 18 bw’ikibanza cyose, ariko ishyamba n’igishanga biri ku buso busigaye bizagumaho. Icyo cyicaro ntikizagira ubusitani bugari. Ahubwo icyo cyicaro kizubakwa mu buryo buberanye n’ishyamba ryo muri icyo kibanza.
Ba injenyeri bakoze igishushanyo mbonera, bateganyije ko izo nyubako zitazakoresha umuriro mwinshi w’amashanyarazi n’umutungo kamere mwinshi, ibyo bikaba bitazangiza ibidukikije, kandi kuzitaho ntibitware amafaranga menshi. Urugero, igisenge cy’amazu kizubakishwa ibikoresho bikomeye bidakenera kwitabwaho cyane, kugira ngo bigabanye umuvuduko w’amazi y’imvura kandi bitume ubushyuhe bwo mu mazu budahindagurika. Inzu y’ibiro izajya imurikirwa n’urumuri rusanzwe rw’izuba. Nanone hazabaho uburyo bwo kubika amazi.
Ni iki cyatumye duteganya kwimuka? Ubu ibiro by’Amashami by’Abahamya ba Yehova mu tundi duce tw’isi, na byo bisigaye bicapa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi mbere byose byaracapirwaga i Brooklyn. Mu wa 2004, imirimo yo gucapa ibitabo no kubyohereza hirya no hino muri Amerika yimuriwe Wallkill ho muri New York, ku birometero 145 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brooklyn.
Ikiguzi cyo kwita ku mazu na cyo cyitaweho. Gukoresha amazu y’i Brooklyn no kuyitaho, birahenze cyane. Ariko Abahamya ba Yehova baramutse bubatse amazu yegeranye bakoreramo, byabafasha gukoresha neza amafaranga bafite mu gushyigikira umurimo wo kwigisha Bibiliya.
Kugira ngo ibyangombwa bya burundu byo kubaka aho hantu biboneke, hagomba kubanza gusuzumwa neza niba ayo mazu n’ibizayakorerwamo bitazangiza ibidukikije. Byose nibigenda neza, imirimo yo kubaka izatangira mu wa 2013 maze irangire mu myaka ine.
Uretse amazu y’icapiro Abahamya ba Yehova bafite i Wallkill muri New York, banafite ikigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha i Patterson muri New York. Abahamya ba Yehova bafite ibiro by’amashami mu bihugu byinshi. Ku isi hose, barenga miriyoni zirindwi n’igice.