Kurinda inyamaswa n’ibidukikije i Warwick
Abahamya ba Yehova batangiye kubaka icyicaro cyabo gikuru gishya hafi y’ikiyaga cya Sterling (nanone cyitwa Ikiyaga cy’Ubururu) giherereye mu gace kitaruye umugi, ko muri Leta ya New York. None se barinda bate inyamaswa n’ibidukikije?
Abahamya bubatse by’agateganyo uruzitiro rukikije ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi kugira ngo barinde inzoka n’utunyamasyo bihaba kwinjira ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bikaba byahura n’ibibazo. Urwo ruzitiro barugenzura buri gihe kugira ngo barebe niba ntaho izo nyamaswa zapfumurira zikaba zahurira n’akaga aho bakorera imirimo y’ubwubatsi. Nibarangiza kubaka bazakuraho urwo ruzitiro, kandi nihagira inzoka babona yaje hafi y’ayo mazu, umuntu wabihuguriwe azajya ayisubizayo atayihutaje.
Birinze gutema ibiti byaho mu gihe ubwoko bw’inyoni zo muri ako gace ziba zubaka ibyari byazo, bahitamo kubitema mu gihe cy’amezi y’ubukonje kugira ngo batazibangamira. Abahamya nibarangiza kubaka muri ako gace kabagamo inyoni, bazashyiraho udusanduku kugira ngo izo nyoni zizabone aho kwarika nizigaruka.
Ikindi kandi, hagati y’ukwezi k’Ukwakira na Werurwe, Abahamya batunganyije ubutaka kugira ngo niba hari imbuto z’uduti bita hisopu, zikwirakwire hose kandi zikure neza. Ibyo barabyubahiriza nubwo kuva mu mwaka wa 2007 utwo duti tutigeze tuboneka muri icyo kibanza bazubakamo.
Ikiyaga cya Sterling kiri hafi y’aho bubaka, kibamo inyoni zitandukanye zikunda kuba ku mazi n’amafi y’amoko atandukanye. Abakoze igishushanyo mbonera cy’ayo mazu, bakoresheje uburyo butandukanye bwo kubaka butangiza ibidukikije kugira ngo barinde icyo kiyaga. Ibyo bikubiyemo gutera ibyatsi ku bisenge by’amazu kugira ngo biyungurure imyanda iba iri mu mazi y’imvura kandi bitume amazi y’icyo kiyaga atarenga inkombe. Nanone, ibimera biri ku nkombe z’icyo kiyaga bigomba kubungabungwa no kwitabwaho.
Umwe mu Bahamya bashinzwe kwita ku bidukikije muri uwo mushinga w’ubwubatsi, yagize ati “nubwo kubikora bisaba igihe no kwitegura neza, twiyemeje kurinda urusobe rw’ibinyabuzima igihe twubaka i Warwick.”