Soma ibirimo

Tugutumiriye gusura ibiro byacu byo muri Amerika

Tugutumiriye gusura ibiro byacu byo muri Amerika

“Na n’ubu turacyibuka uko byari bimeze igihe twajyaga gusura Beteli, kandi ntituzigera tubyibagirwa.” Ibyo byavuzwe n’umugore n’umugabo bo muri Vanuwatu, nyuma yo gusura Beteli, ni ukuvuga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uko ni na ko abantu babarirwa mu bihumbi bahasura buri mwaka bumva bameze.

Ese wari wasura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Niba utarabisura, uhawe ikaze.

Ni iki uzabona nujya gusura ahantu hatatu ibyo biro bikorera?

Icyicaro gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York. Aho haboneka amamurika atatu ushobora gusura witembereza. Imurika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana” ryerekana Bibiliya za kera, rikanagaragaza uko izina ryImana ryakomeje gukoreshwa mu byanditswe. Irindi rivuga ngo “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova,” ryerekana amateka yaranze Abahamya ba Yehova. Naho irindi murika rivuga ngo “Icyicaro gikuru​—Kugaragaza ukwizera” risobanura uko Abahamya bateranira, hamwe bagahindura abantu abigishwa, bakabona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka n’uko bagaragarizanya urukundo. Nanone ushobora gutemberezwa mu nzu ikorerwamo imirimo n’ahandi hose mu minota 20.

Ishuri rya Watchtower riri i Patterson, muri leta ya New York. Nuhasura uzabona amashuri ahari, urugero nk’Ishuri rya Bibiliya rya Gileyadi hamwe n’Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami n’Abagore Babo. Nanone uzibonera amafoto na videwo bigaragaza imikorere y’inzego zikorera mu biro byaho, urugero nk’urwego rw’ubugeni n’urushinzwe amajwi n’amashusho.

Uko ibitabo bicapwa n’uko byoherezwa. Bikorerwa i Wallkill, muri leta ya New York. Uzajye kuhasura wirebere ukuntu Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bicapwa, uko biteranywa, n’uko byoherezwa mu matorero yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Karayibe no hirya no hino ku isi.

Nasaba nte gusura aho hantu?

Mbere yo kuza kudusura, uzabanze kubisaba ukoresheje urubuga rwacu, ahanditse ngo “Amakuru arebana no gusura ibiro byacu.” Nanone kuri urwo rubuga, uzahasanga andi makuru arebana na Beteli zo muri Amerika ni ukuvuga aho ziherereye n’igihe kuhasura bimara.

Ni ba nde batembereza abashyitsi?

Abakora mu nzego z’imirimo zitandukanye kuri Beteli ni bo batembereza abantu. Babona ko gutembereza abashyitsi ari kimwe n’indi mirimo bakora yo guteza imbere umurimo wo kwigisha ukorwa ku isi hose. Iyo gahunda yo gutembereza abashyitsi ikorwa mu ndimi nyinshi.

Ese kuhasura birishyuzwa?

Kuhasura ni ubuntu.

Ese ni ngombwa ko umuntu aba Umuhamya wa Yehova ngo abone gusura ibyo biro?

Oya. Abenshi bahasura si Abahamya. Abantu bose bahasura, baba Abahamya n’abatari bo, basobanukirwa uko umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi yose utegurwa n’uko uyoborwa.

Hari umugore w’Umwisilamu wasuye ibiro by’i Patterson aturutse mu Buhinde. Amaze kuhasura, yaravuze ati “uwakwibera hano. Mwakoze cyane kuba mwanyeretse ko munyubashye.”

Ese abana na bo bahasura?

Cyane rwose! Kuhasura bishobora kubakora ku mutima. John, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze kuhasura, yaravuze ati “kuva twahasura, abana twajyanye ntibahwema kuvuga ibyo bahabonye. Tutarajya kuhasura, gukora kuri Beteli ntibumvaga icyo ari cyo; ariko ubu kuhakora ni yo ntego yabo.”

Ese umuntu ashobora kujya gusura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu bindi bihugu?

Yego. Mu bihugu byinshi hashyizweho iyo gahunda yo gutembereza abashyitsi. Kugira ngo umenye aho ibyo biro biherereye, reba ku rubuga ahanditse ngo “Amakuru arebana no gusura ibiro byacu.” Rwose uratumiwe ngo uzaze usure ibiro by’Abahamya ba Yehova.