Soma ibirimo

Gusura Beteli

Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.

Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.

Ukraine

Ibyo twerekana

Uretse kuba utemberezwa, ushobora no gusura ahantu habiri hakorerwa imurika. Imurika rimwe ryerekana amateka y’umurimo wo kubwiriza muri Ukraine kuva ryatangira mu myaka 100 ishize kugeza uyu munsi. Rinasobanura uburyo Abahamya ba Yehova batotejwe igihe Ukraine yari muri mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’uburyo Abahamya babarirwa mu bihumbi boherejwe muri Siberiya. Irindi murika ryo byerekana Bibiliya zidakunze kuboneka, rikerekana uburyo izina ry’Imana ryarinzwe igihe bahiduraga Bibiliya mu rurimi rw’Ikirusiya n’Ikinyawukereniya. Nanone abashyitsi bashobora kwitembereza mu kibanza cyubatsemo ibiro by’ishami kandi bakishimira amahumbezi ari ahakirirwa abashyitsi.

Aderesi na nomero za telefone

Reba aho ari ho